N’abacamanza bari bafite ikimwaro- Nyarugabo yamaganye igihano cyakatiwe Kabila
Yanditswe: Friday 03, Oct 2025
Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo uba mu ihuriro FCC rigizwe n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye igihano cy’urupfu Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwakatiye Joseph Kabila.
Kabila yakatiwe iki gihano tariki ya 30 Nzeri 2025, nyuma yo guhamywa ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu, kugambanira igihugu no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko.
Nyarugabo yatangaje ko nta kimenyetso gifatika na kimwe cyashingiweho mu guhamya Kabila ibi byaha, kuko Ubushinjacyaha bwashingiye ku byavugiwe ku mbuga nkoranyambaga nka X, WhatsApp no ku mihanda.
Ati “N’abacamanza, urebye ku maso yabo, bari bafite ikimwaro. Mu bintu byose bavuze, kimwe gusa cyari ukuri ni uko Perezida Kabila yageze muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Nkibaza, ni irihe tegeko yishe?”
Yavuze ko umwanzuro wafashwe mu rubanza rwa Kabila ari uwa politiki, ariko ko utatunguye FCC kuko ubutegetsi bwa RDC busanzwe butubahiriza amategeko.
Nyarugabo yavuze ko niba kuba Kabila yarasuye umujyi wa Goma na Bukavu muri Gicurasi na Kamena 2025, akaganira n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23, ari icyaha, n’intumwa za Leta ya RDC zagiye muri Qatar kuganira n’abahagarariye iri huriro ubwo bakoze icyaha.
Ati "Kubonana n’abayobozi ba AFC/M23 ntabwo ari icyaha. Nta tegeko na rimwe rya Congo ribihana. Ikibigaragaza ni uko Tshisekedi n’abantu be babonana na bo. None se ziriya nama bakorera i Doha, bazikora batabonanye? Ko ziriya ntumwa Tshisekedi yohereje i Doha n’ahandi batarazicira urubanza rwo gupfa kandi zarabonanye n’abayobozi ba AFC/M23?"
Nyarugabo yibukije ko mu ntangiriro za 2025, abayobozi bo muri Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani muri RDC bageze mu mujyi wa Goma, baganira n’abayobozi ba AFC/M23 ariko ko nta rukiko rwigeze rubaburanisha kubera ko nta cyaha bakoze.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko Leta ya RDC yatangiye gukandamiza Kabila kera, ubwo yoherezaga abasirikare gusaka urugo rwe n’indi mitungo; yirengagije ubudahangarwa yahabwaga n’itegeko nka Senateri.
Urukiko rw’igisirikare cya RDC rwemeje ko Kabila ari we muyobozi wa AFC/M23 ariko Nyarugabo yavuze ko nta kimenyetso rwashingiyeho rubyemeza, yibutsa ko n’abatangabuhamya byavugwaga ko bazamushinja, batagaragaye.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *