NAEB igiye guhagarika ifumbire yahaga abahinzi ba kawa ku buntu
Yanditswe: Tuesday 16, Sep 2025
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyafashe umwanzuro ko kuva mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 A abahinzi ba kawa batazongera guhabwa ifumbire ku buntu ahubwo bazajya bayigurira.
Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukemura ikibazo abahinzi ba kawa bagiraga cyo kudahabwa ifumbire ikwiriye ibiti byose bafite kandi nta handi bashoboraga kugura indi.
Ibyo byatumye batangira gusaba NAEB ko yabafasha uburyo bajya babona indi fumbire kuko buri umwe yahabwaga ifumbire iri hagati ya 30% na 40% by’ibiti bafite.
NAEB yatangaje ko abahinga kawa bagiye kujya bigurira iyo fumbire binyuze muri Tubura ndetse bazakomeza kunganirwa na Leta agera kuri 50% by’igiciro cyayo.
Abahinzi ba kawa bo mu Karere ka Gatsibo bavuze ko ubu bamaze kwiyandikisha no gutumiza ifumbire buri wese akeneye kandi ko babyitezeho kongera umusaruro.
Umwe yagize ati “Batugeneraga nkeya nk’ibiro 30 ikaba nkeya ariko ubu natumije imifuka ine kandi numva izakwira ikawa zange nta gohombo nzaba mfite.”
Havugimana Diogène yagize ati “Ubu tuzajya tugenda baduhe ifumbire yose uko twayitumije ibiti byacu byose tubifumbire. Iyo baduheraga ubuntu yabaga nkeya ubu byararangiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yabwiye RBA ko icyemezo cya NAEB bakitezeho kuzamura umusaruro wa kawa ku buryo bishimishije.
Ati “Abahinzi barabyishimiye kandi babisabye inshuro nyinhsi cyane. Ubu umuhinzi wa kawa azajya abona ifuumbire iri hafi ye bituma umusaruro tubona ku giti kimwe wiyongera ndetse n’uwo tubona kuri hegitari wiyongere.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw) mu 2023/224.
Ndetse ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiganjemo ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.
Mu myaka itandatu ishize kuva mu 2017/2018 kugeza mu 2023/2024 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe hanze, byinjirije u Rwanda asaga miliyari 4,1$ (arenga miliyari 6.046 Frw) kandi ikawa n’icyayi ni byo biza imbere mu byagiye byongera cyane amafaranga byinjiza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *