skol

Nagy wabaye umudipolomate wa Amerika yasabye Tshisekedi gusura uburasirazuba bwa RDC

Yanditswe: Friday 12, Sep 2025

featured-image

Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, yahaye Perezida Félix Tshisekedi umukoro wo gusura uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo akurikirane ibibazo by’abaturage ayoboye.

Uyu mudipolomate yahaye Tshisekedi uyu mukoro tariki ya 11 Nzeri 2025 nyuma y’aho umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abasivili bagera ku 100 bo mu gace ka Nyoto gaherereye muri teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu ijoro ryo ku wa 8 Nzeri.

Nagy yatangaje ko nyuma y’aho ingabo za RDC zandagajwe na M23, ubu zidashobora no kurinda abasivili b’inzirakarengane bakomeje guhungabanyirizwa umutekano n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ushamikiye kuri Islamic State.

Kubera ko ADF yishe aba baturage mu gihe Perezida Tshisekedi yagiriraga uruzinduko muri Kazakhstan, Nagy yagaragaje ko icyagashishikaje uyu Mukuru w’Igihugu ari ugusura uburasirazuba bw’igihugu cye.

Yagize ati “Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi wa RDC ari mu butembere muri Kazakhstan. Akwiye gusura uburasirazuba bwa RDC!”

Agace ka Nyoto kagabwemo igitero na ADF kagenzurwa n’ingabo za RDC. Umuvugizi wazo mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Marc Elongo, yasobanuye ko abasirikare ba Leta bagiye gutabara, basanga abaturage bamaze kwicwa.

Abaturage bo muri Nyoto bishwe ubwo Tshisekedi yari muri Kazakhstan

Tibor Nagy yasabye Tshisekedi gusura abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa