skol
fortebet

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Saturday 31, May 2025

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

Sponsored Ad

skol

Mu gihe yari mu biruhuko mu nkambi y’ubukerarugendo muri Namibia, umukerarugendo w’imyaka 59 yishwe n’intare.

Uwo mugabo wishwe n’intare yitwa Bernd Kebbel, yari asanzwe ari umucuruzi ariko akunda ibijyanye n’ibidukikije.

Uwo mugabo yari aryamye mu ihema rya ba mukerarugendo ahantu hitaruye, intare iza kuhamusanga iramwivugana. Yamufashe ubwo yari asohotse mu gitondo agiye ku bwiherero.

Abandi bari bacumbitse aho babashije guhunga mu gihe uwo mugabo yari amaze gupfa.

Mu 2023, muri ako gace hari habaruwe intare nkuru zigera kuri 60.

Bernd Kebbel (ibumoso) yishwe n’intare ubwo yari abyutse agiye ku bwiherero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa