Nangaa yaburiye ingabo za Leta ya RDC zikomeje ubugizi bwa nabi muri Uvira
Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yaburiye ihuriro ry’ingabo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko nirikomeza ubugizi bwa nabi mu Mujyi wa Uvira, abarwanyi babo bazafata inshingano yo gutabara abaturage.
Mu kiganiro na IGIHE, Nangaa yasobanuye ko AFC/M23 yavuye mu Mujyi wa Uvira ku bushake, ibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze, kandi ko atari ubwa mbere ibikoze kuko n’i Bunagana na Walikale byarabaye.
Yagize ati “Si ubwa mbere tubikoze, n’i Bunagana twigeze kuhava. Muri Masisi ubwo hazaga ingabo za EAC, twasubiye inyuma ibilometero birenga 100. Muri Walikale, twarahavuye kugira ngo habe ibiganiro bya Doha. Ubu na bwo, twasabwe kuva muri Uvira.”
Yibukije ko mbere yo kuva mu Mujyi wa Uvira, yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko abaturage bawutuyemo bashobora kwicwa, bashinjwa gukorana na AFC/M23, kandi ko Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bashobora kugabwaho ibitero.
Nangaa yasobanuye ko kugira ngo izi mpungenge ziveho, AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga kohereza muri uyu mujyi ingabo zitagira aho zibogamiye kugira ngo zirinde umutekano w’abaturage, ariko ko ibyo bitubahirijwe.
Ati “Twavuyemo, icyakurikiyeho murakizi. Nyuma y’aho dusubiye inyuma, habayeho ubusahuzi, ubwicanyi ndengakamere, gufunga Abanyamulenge, ibitero bigambiriye abantu runaka. Hari imiryango igera ku 900 y’Abanyamulenge yavuye muri Uvira, ubu iri Luvungi, Sange, ariko cyane cyane Kamanyola.”
Yagaragaje ko kimwe mu byo AFC/M23 yamenye nyuma yo kuva mu bice yagenzuraga ari uko ifite imbaraga zo kugera kure hashoboka kuko igihe cyose yafashe icyemezo cyo gusubira muri bimwe muri byo, yabigezeho mu gihe gito cyane.
Nangaa yatangaje ko abasirikare ba RDC ari amabandi, bityo ko nibakomeza gukora ubugizi bwa nabi muri Uvira, AFC/M23 izafata inshingano yo gutabara abaturage. Ati “Ku bw’ibyo rero, turaburira aya mabandi ko nakomeza, tuzafata inshingano.”
AFC/M23 itanze uyu muburo mu gihe i Kinshasa havugwa umugambi wo gutangiza vuba urugamba rwo gufata ibice byose iri huriro rigenzura, nyuma y’aho rikuye abarwanyi ba nyuma mu Mujyi wa Uvira tariki ya 17 Mutarama 2026.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *