Nangaa yasabye Leta RDC kutifashisha amasezerano yayo n’u Rwanda iyobya abantu
Yanditswe: Monday 30, Jun 2025
Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yagaragaje ko budakwiye kuyobya abantu bwifashishije amasezerano y’amahoro iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda.
Ku mugoroba wa tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC ni bwo byagiranye aya masezerano, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ingingo nyamukuru ziri muri aya masezerano ni iyo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’iyishamikiyeho, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, gucyura impunzi n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’igihe kinini Leta ya RDC igaragaza ko Ihuriro AFC/M23 ari igikoresho cy’u Rwanda bityo ko intambara yatangiye mu Ugushyingo 2021 ari iy’ibihugu byombi.
U Rwanda rwagaragaje kenshi ko nta ruhare rufite mu makimbirane y’Abanye-Congo, rusobanura ko ikibazo kidafite ishingiro RDC irugiraho ari ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, zigamije gukumira umugambi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wo kuruhungabanya.
Mu ijambo Nangaa yageneye Abanye-Congo mu gihe RDC yizihiza ku nshuro ya 65 ubwigenge, yatangaje ko amasezerano RDC n’u Rwanda ari intambwe nziza yatewe, ariko ko Leta ya RDC idakwiye kuyifashisha mu kuyobya Abanye-Congo n’abanyamahanga.
Nangaa yasobanuye ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na RDC akemura agace gato k’impamvu nyakuri z’amakimbirane yo mu gihugu cye.
Ati “Ariko ni ngombwa kumenya ko aya masezerano akemura gusa agace gato k’impamvu nyakuri z’amakimbirane yo muri RDC. Kubeshya abo mu gihugu n’amahanga ko nta kibazo kiri muri RDC, ahubwo ko ari amakimbirane ari hagati ya Kigali na Kinshasa ni ikinyoma kitihanganirwa.”
Nangaa yasobanuye ko ku bw’iyi mpamvu, AFC/M23 ishima ibiganiro bibera muri Qatar kuko ari byo bisaba Leta ya RDC kugirana ibiganiro bitaziguye n’iri huriro kugira ngo bikemure impamvu muzi z’amakimbirane y’Abanye-Congo.
Yagize ati “Ni yo mpamvu AFC/M23 ishima gahunda ya Doha iyobowe na Leta ya Qatar, isaba Leta ya Kinshasa ibiganiro bitaziguye n’ihuriro ryacu, hagamijwe gukemura impamvu muzi y’ikibazo cyo muri RDC.”
Perezida Félix Tshisekedi wa RDC kuri uyu wa 30 Kamena yagaragaje ko afite icyizere ko amasezerano igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda azahagarika intambara imaze imyaka 30 ibera mu burasirazuba bw’igihugu.
Yagize ati “Aya masezerano ntabwo ari inyandiko gusa, ni icyizere cy’amahoro ku batuye i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri n’ahandi hose hashegeshwe n’iyi ntambara.”
Ku biganiro bya Doha, Tshisekedi yavuze ko Leta ya RDC izakomeza gusaba gusubizwa ibice bigenzurwa na AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu no gusaba ko abakoreye Abanye-Congo ibyaha bagezwa mu butabera.
Corneille Nangaa yagaragaje ko amasezerano y’u Rwanda na RDC akemura akace gato k’ikibazo cyo mu gihugu cyabo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *