skol

NASA na Google byakoze ikoranabuhanga ry’ubuvuzi rizafasha abashakashatsi mu Isanzure

Yanditswe: Saturday 09, Aug 2025

featured-image

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, na Sosiyete ya Google, byubatse porogaramu ishingiye ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) yiswe ’Crew Medical Officer Digital Assistant [CMO-DA]’, izajya ifasha abashakashatsi n’abahanga bajya kure mu Isanzure, mu gusuzuma no kuvura indwara.

Intego nyamukuru ni ugufasha aba bashakashatsi bajya mu butumwa kure cyane y’Isi nko ku Mubumwe wa Mars cyangwa ku Kwezi, aho kuvugana n’abaganga bo ku Isi cyangwa kubona imiti byihuse bishobora kugorana.

Iyi porogaramu ikoresha uburyo bwa Google bwo gukora no gucunga imashini ziga [Vertex AI] binyuze kuri Google Cloud.

NASA niyo ifite uburenganzira kuri ‘code’ zifashishwa mu kubaka no kongerera ubushobozi iyi porogaramu, kandi ikanafasha mu kuyitoza no kunoza imikorere yayo.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa binyuze mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, aho Google yishyurirwa serivisi zirimo iza Google cloud.

Abaganga batatu n’umuhanga mu by’isanzure umwe bakoze igerageza ry’iyi porogaramu, basuzumye uko ifasha mu gutanga ubuvuzi bw’ibibazo bitatu by’ubuzima birimo imvune y’akagombabari [ankle injury], ububabare bw’umubiri [flank pain], n’ububabare mu matwi [ear pain].

Basuzumye ubushobozi bwayo mu gukusanya amakuru y’umurwayi, gusesengura ibimenyetso afite ku rwego rwa muganga, no gutanga inama z’ubuvuzi no kwirinda.

Iyi porogaramu yabashije gusuzuma neza imvune y’akagombabari ku rugero rwa 88%, uburibwe bw’umubiri ku rugero rwa 74% n’uburibwe bw’amatwi ku rugero rwa 80%.

NASA itangaza ko izakomeza kongerera ubushobozi iyi porogaramu yifashishije amakuru ava mu nzego z’ubuvuzi, no kuyitoza kumenya no gusuzuma ibibazo byihariye biterwa n’imiterere y’isanzure nk’ingaruka ziterwa zo kugabanyuka kw’imbaraga za rukuruzi [Microgravity effects].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa