NBA All Star: Bwa mbere mu myaka 21, LeBron James ntari mu ikipe ibanzamo y’intoranywa
Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026
Umunyabigwi muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), LeBron James, ntabwo ari mu bakinnyi bazabanza mu kibuga mu mukino w’intoranywa [NBA All-Star Game], ibintu byaherukaga kuba mu 2004.
Ku wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, ni bwo hashyizwe hanze abakinnyi bazabanza mu kibuga mu mukino w’intoranywa mu makipe akina NBA uteganyijwe ku wa 16 Gashyantare 2026, muri Intuit Dome muri Leta ya California.
Ni urutonde rwatunguranye kuko rutagaragayeho LeBron James ufite uduhigo tutari duke muri Basketball ku Isi, dore ko uyu mukinnyi atakinnye n’umukino w’intoranywa wo mu mwaka ushize kuko yari afite imvune y’akagombambari.
Nk’uko bisanzwe amajwi y’abafana aba afite agaciro ka 50% ku bakinnyi babanza mu kibuga, gusa muri uyu mwaka byari bigoye ko batora uyu mugabo ukinira Los Angeles Lakers kuko batamubonye nk’uko babyifuzaga.
LeBron amaze iminsi afite ibibazo by’imvune byatumye imikino yakinnye iba mike.
Abakinnyi 10 ni bo batowe. Abo ni Luka Dončić, Nikola Jokić, Steph Curry, Shai Gilgeous-Alexander na Victor Wembanyama bahagarariye Uburengerazuba na Giannis Antetokounmpo, Jalen Brunson, Tyrese Maxey, Cade Cunningham na Jaylen Brown bahagarariye Uburasirazuba.
LeBron James wari umaze imyaka 21 ahozaho nk’umukinnyi ubanza mu kibuga muri NBA All Star Game, afite amahirwe yo kuba mu bazasimbura muri uyu mukino kuko urutonde ruriho abasimbura ruzashyirwa hanze tariki ya 1 Gashyantare.
Uyu mukinnyi w’imyaka 41 wanyuze mu makipe arimo Cleveland Cavaliers, Miami Heat na LA Lakers akinira kugeza ubu, nahabwa amahirwe yo kuzakina uyu mukino azaba akoze amateka yo kuba uwa mbere uwukinnye arengeje imyaka 40.
LeBron James w’imyaka 41 ntari mu bazabanza mu kibuga mu mukino w’intoranywa muri NBA

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *