skol

Ndayishimiye yasasiwe ibitenge n’abaturage be bumva ko agiye kuyobora ibihugu bya Afurika

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Bamwe mu Barundi ntibumva uburyo Perezida wabo, Evariste Ndayishimiye yahawe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku buryo ubona hari n’abumva ko uyu muyobozi agiye kuyobora ibihugu byose bya Afurika uko yiboneye.

Ku wa 14 Gashyantare 2026, Ndayishimiye yashyikirijwe ububasha bw’ubuyobozi bwa AU na Perezida wa Angola, João Lourenço, wari umaze umwaka ayobora uyu muryango ugizwe n’ibihugu 55, ubwo hatangiraga ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma biwugize.

Ni inshingano Ndayishimiye yafashe nyuma y’uko Abakuru b’igihugu na za Guverinoma bagize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bahuriye mu nama ya 39 y’uyu muryango.

Ni ibintu bamwe mu Barundi bafashe nk’ibitangaza bikomeye, ku buryo byageze n’aho basasira ibitenge Ndayishimiye ubwo yasubiraga mu Burundi avuye ku Cyicaro cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia.

Amafoto yanyujijwe ku Biro bya Perezida w’u Burundi, ku wa 16 Gashyantare 2026, agaragaza Ndayishimiye n’umugore we basuhuza abaturage b’Intara ya Bujumbumbura bamukomera mashyi impande n’impande, uyu mukuru w’u Burundi agenda ku bitenge bamusasiye.

Uru rujijo ku nshingano za Ndayishimiye unarubona ku mugore we, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, uherutse kwifuriza umugabo we imirimo myiza ariko mu nyandiko ye ukabonamo kwitiranya inshingano.

Mu butumwa yaherekeresheje amafoto ye n’abana n’umugabo we, Angeline Ndayishimiye yagize ati “Nk’umuryango wacu, dushimiye cyane Umukuru w’Igihugu Général Major Evariste Ndayishimiye kuba agiye kurongora ibihugu by’ubumwe bwa Afurika.”

Aho kuba AU nk’umuryango, kuri Angeline Ndayishimiye, umugabo we agiye kuyobora ibihugu bya Afurika, ibigaragara ko adasobanukiwe neza inshingano z’umugabo we.

Ni ibintu byatunguranye cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibaza urugero abaturage basanzwe basobanukiwe izi nshingano, mu gihe n’umugore we ujijutse adasobanukiwe inshingano z’umugabo we.

Umwe mu bakoresha X yagize ati “Abaturage benshi batonze imirongo i Bujumbura bizera ko bagiye kwakira perezida w’abaperezida bose ba Afurika. Bizeye ko bagiye kwakira perezida w’aba perezida, uwo abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bazajya batangaho raporo y’ibyo bakora umunsi ku wundi. Ni nde uzabasobanurira mu buryo bumva, inshingano za Ndayishimiye?”

Uyu yibajije ku butumwa bwa Angeline Ndayishimiye, agaragaza uburyo uyu mugore w’Umukuru w’u Burundi atekereza ko umugabo we agiye kuyobora ibihugu binyamuryango bya AU.

Ati “Niba umugore wa perezida yibeshye [ku nshingano z’umugabo we] ese ku bandi nk’Imbonerakure basigaye bimeze bite?”

Uwitwa Atulinda Allan kuri X we yateye urwenya ati “Bamubwiye ko ubwo azaba umugore wa mbere (first lady) w’ibihugu byose bigize AU?” anyuzamo araseka.

Mu busanzwe kuba umuyobozi wa AU ntibivuze kuyobora ibihugu bya Afurika. AU igizwe n’ibihugu binyamuryango 55, ubuyobozi bwayo bushingira guhuza ibikorwa no guharanira ko ubufatanye bw’ibi bihugu bwatera imbere, akanafasha mu guhuza ibikorwa by’uyu muryango n’imishinga wimirije imbere.

Umuyobozi wa AU ahinduka buri mwaka. Buri gihugu kiba kigomba kuzayobora uyu muryango. Uyobora AU ahagararira umugabane mu bijyanye na dipolomasi.

Nta bubasha aba afite ku bihugu binyamuryango nko kubiyobora kuko buri gihugu kiba gifite ubusugire bwacyo n’uburyo bwihariye kiyobowemo.

Ndayishimiye na we ubwe aherutse kugaragaza ko atumva neza impamvu yahawe kuyobora AU. Nyuma yo gushyikirizwa ububasha, yabwiye abitabiriye iyi nama i Addis Abeba muri Ethiopia ko inshingano yashyikirijwe ziremereye, ibyatumye yibaza uwo ari we wo kuyobora Afurika mu migambi yose ifite.

Ati “Ni inshingano iremereye mwanshyize ku rutugu. Nagize amarangamutima, nibaza nti ‘Ndi nde wo kuyobora Afurika yose mu cyerekezo mu gihe cy’umwaka?’ Kubera Imana impa imbaraga, nzabishobora kubera ko ntitoranya abakomeye ahubwo ikomeza abo yatoranyije.”

Ndayishimiye yatangiye kuyobora AU mu gihe akomeje kwenyegeza intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihabanye n’ibyo AU iteganya.

Ku rundi ruhande, imiryango ibiri ihagarariye Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yareze Leta y’u Burundi mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), iyishinja gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa