skol

Ndayishimiye yiyemeje kurangiza intambara muri Congo

Yanditswe: Monday 16, Feb 2026

featured-image

Evariste Ndayishimiye, Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahize ko agomba gucecekesha intwaro muri Afurika, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC.

Ku wa 14–15 Gashyantare 2026, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bahuriye mu Nama ya 39, ari na ho uwo muryango watangiye kuyoborwa na Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye.

Ndayishimiye umaze imyaka yohereje ingabo mu ntambara yo muri RD Congo, aho zikorana na FARDC ndetse na FDLR ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, azayobora AU mu gihe cy’umwaka umwe.

Mu bibazo bihangayikishije uyu muryango harimo umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka warazambye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza inama rusange ya AU, yavuze ko u Burundi bwiteguye gutanga umusanzu mu gucecekesha intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagaragaje ko ku isonga agomba gushyira imbaraga mu ntambara ingabo ze n’iza Tshisekedi bahanganyemo na AFC/M23.

Ni intambara yongeye kwegeka ku Rwanda, aho yavuze ko rufitanye amakimbirane na RDC, kandi ko amasezerano ya Washington yasabye Kigali gukura ingabo muri icyo gihugu.

Yagize ati: “Nubwo uyu munsi nta cyizere gifatika kiri hagati y’impande zombi, ayo masezerano arahari kandi bagomba kuyubahiriza kuko yasinywe n’impande zombi.”

Mu gisa no kuyobya uburari, agaragaza ko Abanyekongo ubwabo bagomba kujya hamwe bakaganira, aha yakomoje ku biganiro bya Doha byasinziriye hagati ya Kinshasa na AFC/M23.

Yongeyeho ko yumvise ko Tshisekedi yiteguye gutangira ibiganiro na AFC/M23 kugira ngo amahoro agaruke mu buryo burambye.

Ati: “Uruhare rwacu nk’Ubumwe bwa Afurika ni ugufasha no kugira inama izo mpande kwiyemeza, nta gusubira inyuma, iyo nzira y’amahoro.”

Ku wa Gatandatu yavuze ko: “Nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyagakwiye kongera gukolonizwa, guterwa, cyangwa ngo gihatirwe kuyoboka ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bw’amahanga mu kinyejana cya 21 turimo.”

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa AFC/M23 buramagana uruhare rwa Perezida Ndayishimiye mu bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ku wa 13 Gashyantare, Corneille Nangaa, ukuriye iri huriro, yamaganye ibitero ingabo za Leta ya RDC n’ingabo z’u Burundi bakomeje kugaba ku basivili no ku birindiro bya AFC/M23.

Yasabye umuryango mpuzamahanga n’inzego zo muri Afurika gukoresha ubufasha zifite mu gukumira umwuka mubi ushingiye ku moko ushobobora gukwirakwira mu karere no gutabara abari mu kaga.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2021, umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ingabo za Leta ya RDC mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Impande zombi ziherutse kongera kwemeranya ku gahenge.

U Rwanda rushinjwa gufasha inyeshyamba za M23, ariko ruvuga ko ruvuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi.

Ni mu gihe u Burundi bwa Ndayishimiye bwohereje ingabo muri iyo ntambara kurwana ku ruhande rwa Leta ya Tshisekedi.

U Rwanda rushinja u Burundi gukorana na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndayishimiye ashyikirizwa kuyobora AU yiyemeje kurandura intambara mu mwaka umwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa