skol

Ndindabahizi Emmanuel wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye muri gereza Bénin

Yanditswe: Tuesday 14, Oct 2025

featured-image

Ndindabahizi Emmanuel wabaye Minisitiri w’Imari mu gihe cya guverinoma yiyise iy’Abatabazi, yapfiriye muri gereza muri Bénin, aho yari yaroherejwe gusoreza igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umwanditsi w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Aboubacar M. Tambadou, yashyikirije inyandiko Perezida w’urwo rwego, Graciela Gatti Santana, zimumenyesha ko Ndindabahizi yapfuye ku wa 5 Ukwakira 2025 ahagana saa 16:30 z’igicamunsi i Cotonou muri Bénin, aho yari afungiye.

Yakomeje avuga ko impapuro zihamya iby’urupfu rwa Ndindabahizi bazakiriye bazihawe n’inzego z’ubuyobozi muri Bénin ku mugoroba wo ku itariki 8 Ukwakira 2025, akaba apfuye afite imyaka 75.

Mu 2004, ni bwo ICTR yari ifite icyicaro i Arusha muri Tanzania yataye muri yombi inaburanisha Emmanuel Ndindabahizi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, imukatira igifungo cya burundu.

Mu mwaka wa 2009 yaje koherezwa muri Bénin ngo abe ari ho ajya gusoreza icyo gifungo cya burundu yahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye ari na ho akomoka, nubwo yari yaburanye ahakana ibyo byaha.

Ndindabahizi yahamijwe gutera inkunga anongerera umurindi ibitero byagabwe ku Batutsi bari bahungiye ku mugozi wa Gitwa inshuro ebyiri zose.

Icyo gihe amagambo ya Ndindabahizi wari Minisitiri yatumye Abatutsi ibihumbi babura ubuzima, ICTR ikaba yarasanze ari mu bantu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndindabahizi yavutse mu 1950 muri Komiini ya Gitesi, Perefegitura ya Kibuye (ubu ni Akarere ka Karongi). Amashuri abanza yayigiye muri Kirambo na Nyagato, akomereza mu mashuri yisumbuye i Shyogwe mu 1964–1967 no muri Collège Officiel de Kigali mu 1967–1970.

Nyuma yaho, yakomereje muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ahakura impamyabumenyi ya kaminuza mu Bukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage mu 1974, ndetse n’indi mpamyabumenyi mu Miyoborere yabonye 1976.

Mu buzima bwe bw’akazi, yakoranye n’ibigo bya Leta n’ibyigenga. Kuva mu 1976 kugeza mu 1981, yari umuyobozi ushinzwe imari muri Koperative Trafipro; kuva mu 1981 kugeza mu 1985, yabaye umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Electrogaz.

Hagati ya 1985 na 1991, yabaye umuyobozi w’ishami ry’imari imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Igenamigambi, naho hagati ya 1991 na 1992, yakoraga nk’umujyanama mu kigo cyigenga gishinzwe igenzura ry’imari (Audico).

Mu 1992, yinjiye mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza (PSD), aza kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo muri Kibuye mu 1993. Muri uwo mwaka ni na bwo yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Imari, umwanya wa kabiri ukomeye muri iyo minisiteri.

Ku itariki ya 9 Mata 1994, yarahiye nka Minisitiri w’Imari muri Guverinoma y’Abatabazi, umwanya yagumyeho no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ho yagize uruhare rukomeye muri jenoside muri Kibuye aho yakomokaga, kugeza ubwo iyo guverinoma yari yariyise iy’abatabazi yahunze igihugu muri Nyakanga 1994. Nyuma yaho yahunze ajya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa