skol

Nduhungirehe ashidikanya ku bushake bwa Congo bwo kubahiriza agahenge gashya kasabwe na Angola

Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko nubwo Leta ya Angola yifuje agahenge gashya, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushobora kutakubahiriza kuko kuva na mbere nta bushake bwa politiki bugaragaza.

Hashingiwe ku bubasha Perezida wa Angola, João Lourenço afite nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje yifuza ko aka gahenge kazatangira kubahirizwa tariki ya 18 Gashyantare 2026, mu gihe hategurwa ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo.

Kuri uyu wa 12 Gashyantare, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko mu 2024 hatangajwe agahenge inshuro ebyiri, mu 2025 hasinywa amasezerano atandatu y’amahoro cyangwa ayo kubahiriza agahenge, ariko ko Leta ya RDC itigeze ibyubahiriza.

Yagize ati "Dushobora guhora mu masezerano y’amahoro cyangwa amatangazo y’agahenge ariko mu gihe Kinshasa itagaragaza ubushake bwa politiki bwo guhagarika ibitero by’indege n’iby’imbunda nini, mu gihe Perezida Tshisekedi akomeje gutsimbarara ku gisubizo kidashoboka cya gisirikare, umuryango mpuzamahanga ugakomeza kwirengagiza ibikorwa bya Kinshasa mu gihe irenga kuri aya masezerano yose, bizaba impfabusa."

Leta ya Angola yatangaje icyifuzo cy’agahenge nyuma yo kwakira Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, umuhuza washyizweho na AU, Faure Essozimna Gnassingbé n’umwe mu bahuza bashyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), Olusegun Obasanjo, tariki ya 9 Gashyantare 2026.

Aba bahuza bagaragaje ko bagomba gushyira imbaraga mu biganiro biyobowe na AU, bihuza Abanye-Congo, basobanura ko ari byo byakemura ibibazo byugarije RDC guhera mu mizi yabyo.

Tariki ya 9 Gashyantare, Perezida wa Angola yakiriye Tshisekedi n’abahuza bo muri Afurika

Nyuma y’iminsi ibiri yakiriye aba bahuza, yatangaje icyifuzo cy’agahenge gashya

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko mu gihe Leta ya RDC idafite ubushake bwa politiki, abantu bazahora mu matangazo y’agahenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa