skol

Nduhungirehe yabajije Loni na AU niba bizakomeza kwirengagiza ikoreshwa ry’abacanshuro muri RDC

Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabajije Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, niba bizakomeza kurebera ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukoresha abacanshuro kandi bibujijwe mu mategeko mpuzamahanga.

Mu ijoro ryo ku wa 10 Gashyantare 2026, Reuters yasohoye inkuru igaragaza ko Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’igisirikare cyigenga wa Black Water yohereje abacanshuro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bafashe ingabo za RDC kwisubiza Umujyi wa Uvira wari wafashwe n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23. Aba bacanshuro bafashije cyane mu bijyanye no gukoresha drone.

Agaruka ku byatangajwe n’ibi Biro Ntaramakuru, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko gukoresha abacanshuro ari icyaha giteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Ati “Reka nibutse ko binyuze mu gukoresha abacanshuro b’abanyamahanga kwabayeho inshuro nyinshi, Guverinoma ya RDC iba irenga ku mahame y’umuryango mpuzamahanga binyuze mu guhonyora amasezerano ya OAU yemerejwe i Libreville ku wa 3 Nyakanga mu 1977, agamije guca ubucanshuro muri Afurika, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga akumira kwinjiza, gukoresha, gutera inkunga no gutoza abacanshuro, yemejwe na Loni mu Nteko Rusange yateranye ku wa 4 Ukuboza mu 1989.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje abaza Loni na AU niba bizakomeza kurebera iyi myitwarire ya RDC.

Ati “Ese Akanama ka Loni k’umutekano, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’umuryango Mpuzamahanga muri rusange bizakomeza kwiraza i Nyanza, mu gihe aya mategeko mpuzamahanga akomeje kurengwaho.”

Ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe kinini bushinjwa gukoresha abacanshuro mu rugamba burimo n’abarwanyi ba AFC/M23. Bagaragaye cyane ubwo ubwo uyu mutwe wafataga Goma, abacanshuro b’i Burayi, bamanika amaboko basubira iwabo.

Nyuma yo gutsindwa kw’aba bacanshuro bari biganjemo abo muri Romania, Tshisekedi yahaye akazi aba ba Erik Prince.

Minisitiri Nduhungirehe yabajije Loni na AU niba bizakomeza kwiraza i Nyanza ku ikoreshwa ry’abacanshuro muri RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa