skol
fortebet

Nduhungirehe yagaragaje imigirire idasobanutse y’akanama ka Loni

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 12, May 2026

Nduhungirehe yagaragaje imigirire idasobanutse y'akanama ka Loni

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibihugu by’ibihangange bidakwiye kwitwaza ijambo bifite mu kwitambika imyanzuro ishobora gukemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Yatangiye ubu butumwa mu kiganiro cyahuje abaminisitiri bo muri Afurika n’u Bufaransa cyabereye i Nairobi muri Kenya, cyibanze ku mavugurura y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano n’ikoreshwa ry’ijambo ridakuka ryahawe bimwe mu bihugu.

Iki kiganiro cyabaye iruhande rw’inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, Africa Forward Summit, iri kubera muri Kenya ku wa 11 n’uwa 12 Gicurasi 2026.

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagizwe n’ibihugu 15, bitanu muri yo bifite imyanya ihoraho ndetse ni na byo bifite ijambo ridakuka. Ibyo ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Bwongereza.

Kabone n’iyo ibindi bihugu bigize aka kanama bishyigikiye umwanzuro urebana n’umutekano, iyo kimwe muri ibi bitanu kiwanze, uhita utakaza agaciro, ntushyirwe mu bikorwa.

Minisitiri Nduhungirehe ibihugu bimaze igihe kinini bikoresha ijambo ndakuka mu gushyira igitutu ku bindi bihugu cyangwa se bikitambika imyanzuro y’ubutabazi, ibituma aka kanama katubahiriza inshingano z’ibanze gafite yo kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Yagaragaje ko binyuze mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), u Rwanda rushyigikiye mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano haba impinduka, uyu mugabane ugahabwamo umwanya uhoraho.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu ya Afurika n’u Bufaransa yabereye i Nairobi kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, Perezida William Ruto wa Kenya yavuze ko bitaba byumvikana ko umugabane utuwe n’abari hafi ya miliyari 1,5, ugizwe n’ibihugu 54 wabura umwanya uhoraho muri aka kanama.

Yagize ati “Ntibyumvikana ko Afurika, umugabane utuwe n’abantu hafi miliyari 1,5, ugizwe n’ibihugu 54, ukomeza kubura umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko amavugurura y’aka kanama agomba kujyana n’amavugurura mu mikorere yako ku buryo karushaho gukorera mu mucyo, kanakabazwa inshingano gafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa