skol

Nduhungirehe yagaragaje ingero zishimangira ubunyamwuga buke bw’umunyamakuru Hariana Véras

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nubwo umunyamakuru Hariana Véras Victória avuga ko akora kinyamwuga, ibikorwa bye bigaragaramo ubunyamwuga muke kuko yirengagiza ukuri ku bibera mu Karere.

Uyu munyamakuru ukomoka muri Angola akomeje kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kubera kubogamira byeruye ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo, cyane iyo abaza ibibazo abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 9 Gashyantare 2026, uyu munyamakuru yatangaje ko ashikamye ku bunyangamugayo bw’ubunyamwuga, asobanura ko ibyo atangaza bishingiye ku makuru y’imvaho akusanya mu buryo bwigenga, aba yagenzuye kandi ngo ayakura ku masoko yizewe.

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Veras ko umunyamakuru atari we wigamba kuba umunyamwuga, ahubwo ko ubunyamwuga bwe bugaragazwa n’ubuziranenge bw’ibyo akora cyangwa ibyo atangaza buri munsi.

Ati “Dushyize ku ruhande ingendo ugirira i Kinshasa na Bujumbura, impano yaturutse kuri Perezida Tshisekedi wakiriye mu ruhame ukanayemera cyangwa gufata micro ya televiziyo ya Leta ya RDC i Washington cyangwa New York, umuntu yareba ku buryo utangaza amakuru ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC mu myaka ishize kugira ngo arebe niba koko uri umunyamakuru w’umunyamwuga.”

Yamwibukije ko mu nkuru zose yatangaje cyangwa ibiganiro yakoze, atigeze avuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR cyangwa ngo yamagane ubufatanye ugirana n’ingabo za RDC n’ibyaha bishingiye ku moko bikorerwa mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Ibintu ni bibiri: ntiwigeze wumva FDLR, ibyatuma dukemanga ‘ubunyamwuga’ bwawe, cyangwa se uzi ko ibaho n’ibyaha byayo ariko wahisemo kutagira icyo ubitangazaho, ibyatuma dukemanga ‘ubunyangamugayo’ bwawe.”

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Véras ko atigeze akora inkuru ku bwicanyi bukomeje gukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi barimo Abanyamulenge, hifashishijwe ibitero bya drones n’indege z’intambara, kandi ko yacecetse ubwo inzu 300 z’Abatutsi zo mu mudugudu wa Nturo muri Teritwari ya Masisi, zatwikwaga mu Ukwakira 2023.

Yabajije uyu munyamakuru niba Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batari mu Banyafurika akwiye kuvugira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se niba atari abantu akwiye kwitaho nk’abandi.

Ati “Nk’umugore n’umunyamakuru wa RTNC, kubera iki wakomeje guceceka mu Ukuboza 2025 ubwo Gen Sylvain Ekenge wari Umuvugizi w’ingabo za RDC, yibasiraga Abanye-Congo b’Abatutsikazi, asaba abagabo bagenzi be kutabashaka, nk’aho ari ba ‘sekibi’?”

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye uyu munyamakuru ko atigeze yamagana igikorwa cyo kwibasira abagore cyakorewe kuri RTNC gusa, ahubwo ko yanafatiye micro yayo imbere y’ingoro ya Perezida wa Amerika, White House, nk’aho ashyigikiye imvugo zibiba urwango ziyitambukaho.

Veras aherutse kugirana ikiganiro na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, cyari cyerekeye ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Minisisitiri Nduhungirehe yamubajije impamvu, nk’umunyamakuru wiyita umunyamwuga, atigeze ababaza ibibazo by’ibanze ku magambo bavugiye mu ruhame ko bazarasa i Kigali, bagakuraho Leta y’u Rwanda, cyangwa niba atigeze ayumva kandi yarakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Kubera iki wowe munyamakuru w’umunyamwuga n’impuguke kuri Congo, utigeze akora inkuru y’abacanshuro b’abanyamahanga bakoreshwa na Perezida Tshisekedi, boherejwe binyuranyije n’umwanzuro wa OAU/AU wo mu 1977 n’amahame ya Loni yo mu 1989?”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango zigaragaza ibikorwa bibi bya Leta ya RDC na Tshisekedi, bityo ko Véras abaye ari umunyamwuga koko, yakabaye yarabivuzeho.

Hariana Véras avuga ko avugira Abanyafurika ariko akibanda ku gushyigikira Leta ya RDC

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibikorwa by’uyu munyamakuru bitagaragaza ko ari umunyamwuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa