skol

Nduhungirehe yagaragaje ko imvugo z’urwango zitazacika mu karere mu gihe FDLR ikiriho

Yanditswe: Monday 23, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imvugo zibiba urwango zizakomeza gukwirwakwira mu karere mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukiriho.

Mu nama mpuzamahanga yo kurwanya ivangura yabereye mu Busuwisi kuri uyu wa 23 Gashyantare 2026, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko iyo imvugo zibiba urwango zitarwanyijwe, zigafatwa nk’amagambo asanzwe, zigahindurwa igikoresho cya politiki, ziba intangiriro y’ibikorwa by’urugomo.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nubwo hashize imyaka 25 hasohotse itangazo rya Durban ry’ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya ibikorwa by’ivangura ry’uburyo butandukanye, imvugo zibiba urwango n’ubugizi bwa nabi bikomeje kandi ntihagire ingamba zifatwa.

Yatanze urugero ku bibera mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, aho umutwe wa FDLR wahawe indaro mu burasirazuba bwa RDC, nyamara abawushinze barakoze Jenoside, bakanafatirwa ibihano n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango ntibyacitse nyuma yo mu 1994. Byarasigasiwe, bibona ubutaka burumbutse mu Burasirazuba bwa RDC. Gukomeza kubaho kwa FDLR, umutwe w’abajenosideri wafatiwe ibihano na Loni, washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigaragaza uburyo kudahana bituma ingengabitekerezo mbi ikomeza kubaho, igakwirakwira mu bisekuru.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko iyo imvugo zibiba urwango ntacyo zikozweho, bibyara ingaruka zirimo kuba abenegihugu bafatwa nk’abanyamahanga, ibibazo byabo bikirengagizwa, ivangura rigakorwa mu buryo bwagutse, rikinjira mu nzego za politiki, iz’umutekano n’igisirikare, hagakurikiraho urugomo.

Ati “Igihugu cyacu cyashegeshwe n’imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu 1994. Dukomeje kubona izo mvugo zikwirakwira mu karere kacu, cyane cyane mu k’Ibiyaga Bigari n’uburasirazuba bwa RDC, aho imvugo zibiba urwango zikomeje kuba imwe mu mpamvu muzi z’intambara n’ikibazo cy’ubutabazi byisubira.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Komini Minembwe, Abanyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero, inzira zibahuza n’abatuye mu bindi bice zigafungwa, ibyerekana ko hari umugambi wo kubatsemba.

Ati “Ibi ni ibimenyetso byerekana neza ibikorwa by’itsembabwoko bikomeje, bikaba ikimenyetso gifatika cy’ibyaha bikorerwa inyokomuntu.”

Yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira imbaraga mu kurwanya imvugo zibiba urwango kandi bigakorwa bwangu, kuko guceceka no kwirengagiza byongerera imbaraga abifashisha amoko no kwambura abantu ubumuntu nk’intwaro barwanisha.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko hajyaho urwego rw’akarere ruhuza ibihugu byiyemeje kurwanya bifatika imvugo zibiba urwango n’umuco wo kudahana, rushobora no kwinjiramo n’abafatanyabikorwa.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye amahanga kudakomeza kurebera mu gihe imvugo zibiba urwango zikwirakwira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa