Nduhungirehe yahishuye umugambi wa RDC wo kwambura Abanye-Congo b’Abatutsi ubwenegihugu
Yanditswe: Friday 27, Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bufite umugambi wo kwambura ubwenegihugu Abanye-Congo b’Abatutsi, bwitwaje ururimi.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yabwiye Abanye-Congo baba muri Canada ko mu gihugu cyabo nta rurimi rw’Ikinyarwanda ruhavugirwa, ahubwo ko rwitwa Igihutu, ibyumvikanisha ko ruvugwa n’Abanye-Congo b’Abahutu.
Muyaya yagize ati "Ndagira ngo mbibutse ko dufite ibihugu icyenda by’ibituranyi. Dufite indimi zivugwa na bamwe, n’abandi. Mu gihugu cyacu, turwita Igihutu, ku rundi ruhande rukitwa Ikinyarwanda. Ariko ni indimi zimwe. Ku rundi ruhande barwita Ikirundi."
Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ururimi rw’Igihutu rutigeze rubaho mu mateka y’akarere u Rwanda na RDC biherereyemo, kandi ko kuvuga ko Ikinyarwanda gikoreshwa mu Rwanda gusa ari ikinyoma.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Muyaya avuga aya magambo, yari agamije kumvikanisha ko Abahutu ari bo bafite inkomoko muri RDC, mu gihe Abanye-Congo b’Abatutsi bo ari abanyamahanga kubera ko bahamya ko ururimi bavuga ari Ikinyarwanda.
Ati "Icyo agamije kirasobanutse: Kuvuga ko Abanye-Congo b’Abahutu ari bo gusa bakomokayo, ko banafite ururimi rwabo rwo muri Congo rwitwa ‘Igihutu’ mu gihe Abatutsi bavuga ko bavuga ‘Ikinyarwanda’ ari abanyamahanga, ari Abanyarwanda kubera ko ururimi rwabo ruba gusa ‘hirya y’umupaka’.”
Mu ntangiriro za Gashyantare, Muyaya yahuye n’itsinda ry’Abanye-Congo b’Abatutsi, barimo Abanyamulenge, ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifatanya mu gutangaza ko nta kibazo bene wabo batuye muri Komini Minembwe bafite nyamara ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kubagabaho ibitero.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko afite amatsiko yo kumenya niba aba Banye-Congo na bagenzi babo bahuriye na Muyaya muri Canada, kuri iyi nshuro batangaza ko ururimi bavuga atari Ikinyarwanda, bakemeranya n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC ko bavuga Igihutu.
Yasobanuye ko ibikorwa byo gushaka gutesha agaciro Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi atari bishya kuri Leta ya RDC kuko ari kenshi abayobozi bo muri iki gihugu bagiye babibasira cyangwa bagashyigikira ababibasira.
Urugero rwa vuba yatanze ni urwa Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, wagiye kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) mu Ukuboza 2025, akavuga ko Abanye-Congo b’Abatutsikazi batabyarana n’abo badahuje ubwoko, asaba abagabo kubitondera.
Muyaya yabwiye Abanye-Congo baba muri Canada ko muri RDC hatavugwa Ikinyarwanda, ahubwo ko havugwa Igihutu
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Muyaya agamije kwerekana ko Abanye-Congo bahamya ko bavuga Ikinyarwanda ari Abanyarwanda


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *