Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimye mugenzi we Dr. Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’ububanyinyi n’amahanga wa Uganda, amwifuriza imirimo myiza ndetse avuga ko yizeye adashidikanya ko bazakorana neza.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X ku wa 27 Gicurasi 2026, Nduhungirehe yagaragaje icyizere afitiye Ayebare, amwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano nshya ndetse anashimangira ko ategereje ubufatanye bwiza hagati y’ibihugu byombi.
Nduhungirehe yagize ati: " Ndagushimiye cyane muvandimwe Dr. Adonia Ayebare, ku nshingano wahawe kandi ukwiye zo kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Uganda. Nkwifurije amahirwe masa muri izi nshingano nshya wahawe kandi nizeye ntashidikanya ko ubufatanye bwacu buzaba bwiza".
Dr. Adonia Ayebare yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda mu mpinduka zabaye mu bagize iyi guverinoma zatangajwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026.
Dr.Adonia ahawe izi nshinga nyuma y’imyaka icyenda yari amaze ari ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye.
Dr. Adonia yabaye kandi Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, aba n’intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari warazambye, imipaka yarafunzwe, akaba anafite inkomoko mu Rwanda kuko nyina umubyara ari umunyarwandakazi.
Mu gihe Dr. Ayebare yari intumwa yihariye ya Museveni, yoherejwe i Kigali kugira ngo ageze kuri Perezida Paul Kagame ubutumwa bw’uko umubano w’ibihugu byombi wazahurwa.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *