Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amasezerano Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR adahuye n’ibikubiye mu masezerano ya Washington.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, atangaje ko FDLR yasinyanye na Guverinoma amasezerano yerekeye kwambura intwaro abarwanyi bayo, kubasezerera mu gisirikare no kubashyira mu nkambi by’agateganyo binyuze mu bukangurambaga.
Mu butumwa bwe, Nduhungirehe yavuze ko icyo bise "protokole" kidateganywa n’Amasezerano ya Washington, ashimangira ko nta hantu na hamwe ayo masezerano ateganya isinywa ry’iyo nyandiko.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rubifata nk’uburyo Guverinoma ya Kinshasa n’abayishyigikiye bashaka gutinza cyangwa guhunga inshingano zayo zijyanye no gukemura ikibazo cy’umutekano.
Minisitiri Nduhungirehe yanongeye kuvuga ko, nyuma y’isinywa ry’Amasezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, Guverinoma ya DRC yakomeje gutera inkunga FDLR mu bya gisirikare, aho yavuze ko bamwe mu bayigize binjijwe mu ngabo za leta, ndetse ko yanihutishije gahunda yo guha uwo mutwe isura ya politiki.
Ku ruhande rwayo, Guverinoma ya DRC ivuga ko gahunda yatangajwe igamije kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubasezerera no kubacumbikira by’agateganyo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda z’amahoro.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda na DRC bikomeje kutumvikana ku gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kugabanya amakimbirane no gushimangira umutekano mu karere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *