skol

Nduhungirehe yanenze ukubogama k’umunyamakuru wabajije Boulos ku bibazo by’u Rwanda na RDC

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze ukubogama k’umunyamakuru waganirije umujyanama mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos.

Ni igisubizo yatanze kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026, ubwo yasabwaga kuvuga ku kiganiro uyu munyamakuru wa France 24 witwa Marc Perelman yagiranye na Boulos, cyasohotse ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati "Uzanyibutse kukubwira uko mbyumva ubwo hazaba habaye ikiganiro kitabogamye cy’umunyamakuru wa France 24. Sinshishikajwe n’uburyo bwo gushaka kwigaragaza bw’abanyamakuru/impirimbanyi bahora batekereza u Rwanda.”

Tariki ya 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika ariko ntiyubahirijwe kuva yasinywa. Aya yashimangiraga andi yasinywe tariki ya 27 Kamena uwo mwaka.

Mu kiganiro cyasohotse tariki ya 16 Gashyantare, Perelman yabajije Boulos niba aya masezerano ntacyo yagezeho, asubiza yabaye intangiriro y’urugendo ruganisha akarere ku mahoro. Abona ko iyo adasinywa, ibintu byari kuzamba kurushaho.

Yagize ati "Kuva mu ntangiriro twavuze ko amasezerano y’amahoro ya Washington atari iherezo ahubwo ko ari intangiriro. Amaherezo azaba amahoro yuzuye n’umutekano mu karere. Ariko urwo ni urugendo ruzatwara igihe.”

Boulos yasobanuye ko icyiza cy’amasezerano y’amahoro ya Washington ari uko yubakiye ku bisubizo byinshi bigamije gukemura buri ngingo igize amakimbirane, kandi ko azunganirwa na gahunda ya Doha ihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23, ishyigikiwe na Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati "Iyo gahunda rwose iratwunganira kubera ko igamije gukemura ibibazo biri hagati ya M23 na Leta ya RDC. Mu by’ukuri ibyo ntibiri mu masezerano y’amahoro ya Washington. Amasezerano y’amahoro ya Washington ari hagati y’u Rwanda na RDC.”

Leta ya RDC yashinje u Rwanda kurenga ku masezerano y’amahoro ya Washington nyuma y’aho abarwanyi ba AFC/M23 bafashe umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza 2025, itangira gusaba Amerika kurufatira ibihano bikomeye.

Umunyamakuru yabajije Boulos niba Amerika ifitiye icyizere Perezida Kagame nyuma y’aho AFC/M23 ifashe Umujyi wa Uvira, asubiza ati “Twizera ko tumwizera. Turaganira.”

Muri iki kiganiro, uyu munyamakuru yaranzwe n’imyitwarire igamije kugaragaza ko u Rwanda ari rwo kibazo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse asunikira Boulos gutangaza ko bazarufatira ibihano, nubwo yirinze kugira icyo abivugaho.
Uyu munyamakuru ntiyabajije Boulos niba hari icyo Amerika iteganyiriza Leta ya RDC nyuma yo kwanga gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ahubwo igahitamo gukomeza kuwufasha.

Nubwo Leta ya RDC isabira u Rwanda ibihano irushinja kurenga ku masezerano y’amahoro, ntiratangira gusenya uyu mutwe, ahubwo ivuga ko abarwanyi bawo benshi baba mu bice bigenzurwa na AFC/M23; amakuru bigaragara ko ari ikinyoma.

Minisitiri Nduhungirehe aherutse kwibutsa Guverinoma ya RDC ko hari abarwanyi benshi ba FDLR binjijwe mu gisirikare cya RDC; abo bakaba bakorera mu bice bigenzurwa na Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa