Nduhungirehe yanenze uwahinduye igisobanuro cy’ifoto y’intumwa z’u Rwanda n’iza RDC
Yanditswe: Monday 21, Jul 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze umunyamakuru wahinduye igisobanuro cy’ifoto y’abayobozi bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu munyamakuru washinze ikinyamakuru Afrikarabia gikorera muri RDC, Christophe Rigaud, ku wa 20 Nyakanga 2025 yasohoye inkuru ivuga ko nyuma y’amahame yasinyiwe muri Qatar hagati ya Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 ku wa 19 Nyakanga, hari kwibazwa ku kuba ryakura abarwanyi baryo mu bice rigenzura.
Kuri iyi nkuru, Rigaud yashyizeho ifoto yo muri Mata 2025 igaragaramo abayobozi bo mu Rwanda barimo abo mu nzego z’umutekano, Umujyanama wa Donald Trump mu bufatanye bwa Amerika na Afurika, Massad Boulos ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi.
Rigaud yahaye iyi foto igisobanuro (caption) cy’uko ari “Guverinoma ya Congo n’inyeshyamba za AFC/M23 i Doha”.
Minisitiri Nduhungirehe kuri uyu wa 21 Nyakanga 2025 yatangaje ko ibyakozwe na Rigaud ari ukugerageza kuyobya abantu, yirengagije ihame ry’ibanze ry’umwuga w’itangazamakuru.
Yagize ati “Urundi rugero rwo kugerageza kuyobya abantu kwa Christophe Rigaud, yirengagije amahame y’umwuga n’itegeko ry’ibanze ry’itangazamakuru.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Rigaud yahisemo gukoresha iyi foto ku bushake, kuko kuri internet hari amafoto menshi y’isinywa ry’amahame ya Leta ya RDC na AFC/M23, yakabaye atoranyamo ikwiye.
Ati “Mu gihe amafoto y’itangazwa ry’amahame ngenderwaho ya RDC na AFC/M23 ari menshi kuri internet, Christophe Rigaud yahisemo gukoresha ifoto ya kera y’abayobozi bo muri Congo n’abo mu Rwanda, bari kumwe na Massad Boulos na Mohamed Al-Khulaifi i Doha, akoresha iki gisobanuro: ‘Guverinoma ya Congo n’inyeshyamba za AFC/M23 i Doha’.”
Rigaud yahise akura iyi foto mu nkuru, ayisimbuza iy’intumwa ya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Sumba Sita Mambu, n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, bashyira umukono kuri aya mahame.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *