skol

Nduhungirehe yasabye Abanyamulenge bavuga ko bene wabo baticwa, gusura ibice bigenzurwa na Leta ya RDC

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyamulenge bavuga ko nta bugizi bwa nabi bene wabo bakorerwa, ko basura ibice bigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakamenya amakuru y’impamo.

Ku wa 4 Gashyantare 2025, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yahuriye n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, biganjemo Abanyamulenge, i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyari kigamijwe ni ukubifashisha mu guhakana ubugizi bwa nabi abatuye muri Minembwe bakorerwa kuva mu 2017.

Nk’uko Muyaya yabitangaje, aba Banyamulenge barimo Me Emile Muhizi uvuga ko abahagarariye bavuze ko AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa RDC ndetse n’u Rwanda bishaka kubateranya n’abandi Banye-Congo kandi ngo bazakomeza kwamagana ibikorwa byabyo.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko guhura kwa Muyaya n’aba Banye-Congo kwari kugamije kwiyamamaza mu itangazamakuru, abaha umukoro wo gusura ibice bigenzurwa n’ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo.

Yagize ati “Guhurira mu byumba byiza i Washington kwamamajwe mu itangazamakuru ni byiza, ariko aba bantu basuye ibice bigenzurwa n’ihuriro FARDC, FDLR, Wazalendo na FDNB, badaherekejwe, byaba byiza kurushaho.”

Muyaya agihura n’aba Banye-Congo, umuryango MPA (Mahoro Peace Association) ugizwe n’Abanyamulenge batuye muri Amerika watangaje ko Muhizi na bagenzi be badahagarariye Abanyamulenge muri iki gihugu, kuko bafite inzego bitoreye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu muryango wagize uti “Aba bantu batoranyijwe, batatowe, bahuye na Minisitiri Muyaya babikoze ku giti cyabo. Ibyo bavuze ntaho bihuriye n’uruhande rw’Umuryango w’Abanyamulenge baba muri Amerika kandi ntaho buhuriye n’inzego zacu zatowe. MPA, iyobowe na Perezida Douglas G. Kabunda, ni rwo rwego rwonyine rwatowe hashingiwe kuri demokarasi ruhagarariye Abanyamulenge muri Amerika.”

Me Muhizi na bagenzi be bahuye na Muyaya bagaragaje ko ibyo kuvuga ko Abanyamulenge bagirirwa nabi ari ibinyoma mu gihe imitwe ya Wazalendo irimo uyobowe na Gen William Amuri Yakutumba na John Makanaki, igaragaza ko abo muri ubu bwoko ari Abanyarwanda bakwiye kuva muri RDC.

Urwango Wazalendo ifitiye Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi rwafashe intera muri Nzeri 2025, ubwo abarwanyi bayo birukanaga Brig Gen Olivier Gasita mu Mujyi wa Uvira, bamwita Umututsi, Umunyarwanda, umwanzi n’andi mazina, bakanaha Abanyamulenge iminsi 10 yo kuba bavuye muri Uvira.

Urwango Abanyamulenge bafitiwe ntirwagarukiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuko no muri Kivu y’Amajyaruguru, Habyarimana Mbitse alias Jules Mulumba uvugira Wazalendo, yagaragaje ko Abanye-Congo b’Abatutsi ari abanzi n’abagambanyi b’igihugu.

Mu ntangiriro za Mutarama 2026, Mulumba yibasiye Lt Gen Pacifique Masunzu wayoboraga Intara ya Gatatu y’igisirikare cya RDC, amwita umugambanyi mu gihe bizwi ko uyu musirikare yitandukanyije na bagenzi be barwanirira Abanyamulenge, akiyemeza gukorera Leta.

Abiganjemo Abanyamulenge bahuriye na Muyaya i Washington D.C, bagaragaza ko nta bugizi bwa nabi bukorerwa bene wabo

Minisitiri Nduhungirehe yahaye aba Banye-Congo umukoro wo gusura ibice bigenzurwa na Leta ya RDC, bakibonera ukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa