skol

Nduhungirehe yashyikirije Perezida Kaïs Saïed wa Tunisia ubutumwa bwa Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yagiriye uruzinduko muri Tunisia yakirwa na Perezida w’iki gihugu Kaïs Saïed, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Iby’uru ruzinduko byavugiwe mu itangazo ryashyizwe kuri X na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa kane, tariki 16 Mata 2026.

Rigira riti: “Ibiganiro byibanze kuri kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), aho Tunisia yasabwe kumushyigikira ndetse barebera hamwe uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gushimangirwa.”

Mushikiwabo Louise ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, bivuze ko agiye guhatanira manda ya Gatatu.

Natorwa, Mushikiwabo azakuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014, aho yayoboye manda eshatu.

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azahangana n’abarimo Umunya-Ruomania, Dacian Cioloș, wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’u Burayi ushinzwe Ubuhinzi.

Abandi ni Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Dr. Coumba Ba wigeze kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Mauratinie.

Guhera tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge ni bwo hategangijwe inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ya OIF izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

U Rwanda na Tunisia bifatanya mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n’ubwikorezi. Muri Gashyantare 2020, u Rwanda na Tunisia byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, yagombaga gutuma sosiyete z’ubwikorezi zikorera ingendo mu kirere cy’ibihugu byombi.

Yasinyiwe mu nama ya 33 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Tunisia ni kimwe mu bihugu bikora ku Nyanja ya Méditerranée. Ifite ubuso bwa kilometero kare 163.610, ikagira abaturage barenga miliyoni 12,3. Icyarabu ni rwo rurimi ruhuza Abanya-Tunisia cyane, hagakoreshwa Idinari rya Tunisia nk’ifaranga ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa