skol
fortebet

Nduhungirehe yasobanuye impamvu imyitwarire ya CEEAC idakwiriye

Yanditswe: Sunday 08, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera kwikorera umutwaro w’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Leta y’icyo gihugu idaha agaciro inzira zashyizweho zo kubikemura.

Sponsored Ad

Yabitangaje nyuma y’uko u Rwanda rufashe umwanzuro wo kuva muri CEEAC kubera uburyo ibihugu biwugize biwukoresheje nabi, bishaka kurukumira.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama yabereye i Malabo ku wa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko ari rwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko RDC ikabyitambika.

U Rwanda rwagaragaje impungenge z’uko RDC ifatanyije na bimwe mu bihugu bigize CEEAC, yakoresheje nabi uwo muryango ku nyungu zayo bwite.

Impamvu ni uko uburenganzira bw’u Rwanda bwo kuyobora uyu muryango ku buryo buhererekanywa, bwirengagijwe ku bushake hagendewe ku byifuzo bya RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iyo myitwarire ibabaje, cyane ko mu minsi ishize habayeho ibiganiro bitandukanye bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda bigizwemo uruhare n’ibindi bihugu.

Yibukije ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ku wa 18 Werurwe 2025 bikabera i Doha muri Qatar ndetse bigatanga icyizere, agaruka no ku biganiro bikomeje hagati y’impande zombi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Ariko DRC ikomeje kuzenguruka mu miryango itandukanye yaba iyo mu karere n’iyo ku rwego mpuzamahanga igereka ibibazo byayo ku Rwanda ndetse ikarusabira ibihano.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye uburyo u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu gushaka icyazana amahoro mu Karere, binyuze mu masezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, EAC na SADC ndetse hakiyongeraho n’ibiganiro bya Washington na Doha.

Icyakora yerekanye ko u Rwanda rutazemera ko RDC ikoresha imiryango y’ubukungu nka CEEAC mu nyungu zayo, na cyane ko ibyo bihabanye n’amahame ndetse n’intumbero uyu muryango ugamije.

Ati “CEEAC ntabwo ikwiriye kwivanga mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe biri gukemurwa n’indi miryango ibiri ari yo EAC na SADC ku buhuza bwa Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé of Togo washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Ibyo bibaye mu gihe muri Gashyantare 2023, u Rwanda rwahejwe mu nama ya 22 y’uyu muryango yabereye i Kinshasa, biturutse ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi wayoboraga uyu muryango.

Icyo gihe u Rwanda rwahise rwandikira ibaruwa Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rwamagana ukwirengagizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kwakozwe muri iyo nama, icyakora ntihagira igikorwa.

CEEAC igizwe n’ibihugu birimo Angola, Congo, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa