skol

Nduhungirehe yatamaje Gérard Araud wabaye Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni

Yanditswe: Sunday 07, Dec 2025

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungihe yatamaje Gérard Araud, wahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, washyigikiye imvugo zishinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo bya RDC, nyamara hirengagijwe ingingo zikomeye zirimo n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Nduhungirehe yasubizaga Gérard Araud wabaye Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wanditse kuri X ashinja u Rwanda gushoza intambara kuri RDC, avuga ko ngo rutwara umutungo w’iki gihugu rushingiye ku ntege nke zacyo.

Gérard Araud na we yatangaga igitekerezo ku butumwa burebure bwatanzwe n’uwitwa Clément Molin, wavugaga ku “mpamvu RDC, u Rwanda, u Burundi na Uganda biri mu ntambara muri Congo.”

Imvugo y’uyu Clément Molin ugaragaza ko ari umwana w’imyaka 19 wiga muri Kaminuza Gatolika ya Lille, ibijyanye n’imibanire y’ibihugu na politiki, yibasira u Rwanda.

Yanditse ko ari rwo nyirabayazana w’intambara yo muri RDC, na Gérard Araud, aho kugaragaza ukuri aramushyigikira akoresheje ubutumwa bugira buti “Ibi ni ibigaragaza neza uburyo intambara yashojwe n’u Rwanda binyuze mu gufatirana umuturanyi warwo w’umunyantege nke ariko ukungahaye ku mutungo, RDC.”

Minisitiri Nguhungirehe yavuze ko uburyo uyu mwana w’imyaka 19 agaragaza intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, bubogamiye ku ruhande rumwe, butari bwo ndetse buciriritse cyane.

Ati “Ikibazo kirakomeye cyane, ariko Abafaransa bari kuyobywa n’umwana w’umunyeshuri wiga ibijyanye n’imibanire y’ibihugu ndetse agashyigikirwa n’uwahoze ari ambasaderi.”

Minisitiri Nduhungirehe ntiyumva uburyo umuntu wahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, ashyigikira ibyavuzwe ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe hirengagijwe bimwe mu bice by’ingenzi bigize aya mateka.

Bimwe mu bice byirengagijwe Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda n’uruhare u Bufaransa bwayigizemo, ndetse bukanarenga bukanaharurira inzira abo mu ngabo za Habyarimana n’Interahamwe bagahungira mu cyahoze ari Zaire bamaze kwica abarenga miliyoni muri Jenoside.

Mu bitagaragajwe mu butumwa bw’uyu mwana kandi harimo ubufasha Zaire yahaye izi ngabo zakoze Jenoside, ndetse n’uburyo Loni yananiwe kwambura intwaro abo muri ex-FAR/Interahamwe, bigatuma bakomeza kugenzura inkambi z’impunzi no gutegura ibitero ku Rwanda.

Yakomeje ati “MONUC/MONUSCO yarananiwe bigaragara, nyamara imaze imyaka 26 ikorera muri DRC, ifite ingengo y’imari igera kuri miliyari 1.5$ buri mwaka, kandi yarahawe inshingano n’Inama ya Loni ishinzwe Umutekano ku Isi, zo guhashya imitwe y’itwaje intwaro, harimo n’uwabajenosideri wa FDLR.”

Indi ngingo yirengagijwe ni iy’uburyo MONUSCO yatatiye inshingano zayo ahubwo ikajya kwifatanya n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC kabone nubwo ryarimo umutwe wakoze Jenoside mu Rwanda kandi wahanwe na Loni bizwi.

Yibukije ko uyu mwana yirengagije nkana ubufasha, inkunga ndetse n’imikoranire ya Guverinoma ya RDC na FDLR ndetse iki gihugu kikaninjiza abo muri uyu mutwe w’iterabwoba mu ngabo zacyo kikanabatiza umurindi mu bitero bakunze kugaba ku Rwanda.

Nduhungirehe ntiyumva uburyo uwashatse gusobanura iby’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, yakwibagirwa, imvugo z’urwango n’akarengane bikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bikozwe n’abayobozi ba Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro y’iki gihugu.

Ati “Byagejeje no ku bikorwa byo kubica urubozo mu ruhame, aho Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamwe batwitswe ari bazima ndetse bakanaribwa.”

Minisitiri Nduhungirehe yibukije imbwirwaruhame Félix Antoine Tshisekedi yagiye atanga mu buryo bunyuranye haba kuri za televiziyo no mu bikorwa byo kwiyamamaza, yizeza ko azarasa i Kigali agakuraho ubuyobozi buriho mu Rwanda, ariko byose byarengejwe ingohe.

Ikindi yibukije ni uburyo Ingabo za Congo zikomeje kugaba ibitero ku baturage b’abasiviri muri Kivu y’Amajyepfo, yifashishije drones, indege z’intambara, abacancuro n’ingabo z’u Burundi.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwanengwa mu buryo bwose ariko “kugaragaza iyi ntambara imaze imyaka 30 mu buryo bw’ubujiji ‘nk’umusaruro w’u Rwanda rufatirana umuturanyi warwo (RDC) nk’umunyantege nke, rugafata umutungo we’, haracyari umurongo nka ambasaderi w’inararibonye ndetse n’umusesenguzi mu bya politiki atakagombye kurenga.”

Gérard Araud wabaye Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, yirengagije uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yibasira u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatamaje Gérard Araud wabaye Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, wibasiye u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa