skol

Netanyahu yakangishije ICC guseswa nidakuraho impapuro zo kumuta muri yombi

Yanditswe: Friday 18, Jul 2025

featured-image

Umwe mu banyamategeko bakomeye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabayaha (ICC), Nicholas Kaufman yasabwe kumenyesha Umushinjacyaha Mukuru warwo ko nadakuraho impapuro zo guta muri yombi Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Israel urwo rukiko rushobora guseswa.

Muri Gicurasi 2024 ni bwo Umushinjacyaha Murukuru wa ICC, Karim Khan yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant wari Minisitiri w’Ingabo wa Israel hamwe na nyakwigendera Mohammed Deif wayoboraga Hamas.

Bashinjwaga ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakurikiye igitero cya Hamas kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.

Nyuma ariko Karim Khan na we muri Gicurasi 2025 yareguye by’agateganyo ku kuyobora ICC nyuma y’uko atangiye gukorwaho iperereza ku cyaha cyo guhatira umugore kuryamana na we.

Al Jazeera yatangaje ko muri Gicurasi 2025 Nicholas Kaufman yahawe ubutumwa n’umunyamategeko wa Netanyahu bumubwira ko afite ubushobozi bwo kumvisha Karim Khan agakuraho izo mpapuro cyangwa akirengera ingaruka bizamugiraho we cyangwa urukiko.

Yamubwiye ko Karim Khan nadakuraho izo mpapuro ‘bizamurimbura we ubwe cyangwa bikarimbura urukiko”.

Nicholas Kaufman kandi yasabwe kubwira Karim Khan ko nakomeza gushyiraho impapuro zo guta muri yombi abayobozi muri Israel bizatuma ibiganiro by’amahoro bidashoboka.

Impuguke ya Loni ku Burenganzira bwa Muntu mu duce twa Palestine twigaruriwe na Israel, Francesca Albanese aherutse kunenga Amerika by’umwihariko Donald Trump ukomeje gushyigikira Israel mu ntambara irwana.

Yanenze kandi ibihugu by’u Bufaransa, u Butaliyai n’u Bugiriki byanze guta muri yombi Netanyahu nk’uko ICC bibereye abanyamuryango yabisabye ndetse ko bigomba kubitangaho ibisobanuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa