skol
fortebet

Netanyahu yashinje Hezbollah gushaka kumwivugana

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yashinje umutwe wa Hezbollah gushaka kumwivugana, ubwo wagabaga igitero ku rugo rwe ukoresheje indege zitagira abapilote, drones.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, drones zikoreye ibiturika zagaragate ziguruka hejuru y’umujyi wa Caesarea uri mu Majyaruguru ya Israel, ahari urugo rwa Netanyahu.

Izo drones ebyiri muri zo zarashwe n’igisirikare cya Israel mu gihe iya gatatu yaturukiye hafi y’urugo rwa Netanyahu icyakora ntiyagira uwo ihitana cyangwa ngo imukomeretse dore ko Netanyahu n’umugore we batari bari mu rugo.

Mu butumwa Netanyahu yashyize kuri X, yavuze ko Hezbollah yakoze ikosa rikomeye ryo gushaka kumwica n’umugore we.

Ati “Iki gitero ntabwo kizatuma njye cyangwa Israel duhagarika intambara ku banzi bacu, kugira ngo ejo habe heza.”

Yavuze ko Iran n’abandi bafasha imitwe nka Hezbollah kwibasira Israel, ko bazabyishyura.

Nibura abaturage ba Israel basaga 70 000 batuye mu bice by’amajyaruguru y’icyo gihugu, bavuye mu byabo kubera ibitero bya Hezbollah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa