skol

Ngoga Roger wari Visi Perezida wa Rayon Sports yeguye

Yanditswe: Sunday 07, Sep 2025

featured-image

Ngoga Roger Aimable wari Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango Rayon Sports, yeguye kuri izi nshingano nyuma y’amezi 10 atowe.

Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko mu Nteko Rusange Isanzwe yabaye kuri iki Cyumweru, yavuze ko aba-Rayons batakiyihangayikira ahubwo bahora mu mwiryane.

Umwe mu bari muri iyi nama, yabwiye IGIHE ko Ngoga yagize ikiniga ubwo yavugaga ijambo mu nama, akavuga ko ababazwa n’uburyo abayobora iyi kipe bitwara, kugeza aho na we ubwe aba yumva atajya ku kibuga.

Ngoga Roger yari yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024.

Hari nyuma y’igihe kigera hafi ku mezi abiri ayoboye inzibacyuho kuko Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida yeguye muri Nzeri.

Icyo gihe Ngoga yagaruwe mu nshingano amaze igihe yarasezeye mu bikorwa by’uyu Muryango, kuko nta wundi muyobozi iyi kipe yari isigaranye aho na Kayisire Jacques wari Visi Perezida wa Mbere yari yareguye.

Ngoga Roger wari Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports yeguye

Ngoga Roger (ibumoso) mu Nteko Rusange Isanzwe yabereye muri Kigali Serena Hotel kuri iki Cyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa