skol
fortebet

Ngoma: Abayobozi batatu bavugwagaho gutanga serivisi mbi basezeye mu kazi

Yanditswe: Friday 14, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi batatu bo mu Karere ka Ngoma bavugwaho gutanga serivisi mbi ku baturage banditse basezera mu kazi ku mpamvu zabo bwite, ubuyobozi bw’Akarere busaba abasigaye kwirinda gusiragiza abaturage kuko bidindiza iterambere.

Sponsored Ad

Aba bayobozi banditse basezera mu kazi ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, nyuma yo kugirwa inama igihe kinini n’ubuyobozi bw’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi uko ari batatu bamaze kwandikira ubuyobozi bw’Akarere basezera mu kazi ku mpamvu zabo bwite, nyuma yo kugirwa inama ku mikorere itari myiza yabarangaga.

Ati ‘‘Nibyo koko abo bayobozi banditse basezera mu kazi, umwe ni Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere, undi ni Umukozi ushinzwe Ubutaka mu Murenge wa Jarama, undi ni Umukozi ushinzwe Irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Rukira. Bose banditse basezera ku mpamvu zabo bwite.’’

Meya Niyonagira yavuze ko muri aba bakozi uko ari batatu babanje kugirwa inama ku mikorere yo guha umuturage serivisi nziza ariko ngo bigaragara ko batazubahiriza bahitamo gusezera mu kazi.

Ati ‘‘Abandi bayobozi turababwira ko icyo dushinzwe ari ugutanga serivisi nziza ku baturage, tugomba kubaha serivisi tutabasiragiza, tukirinda gushyira amananiza kuri serivisi zigenewe abaturage kugira ngo bakunde bagire icyo bibwiriza, ntabwo bidindiza serivisi gusa ahubwo bidindiza n’iterambere.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Iyo umuturage adindiye n’iterambere muri rusange riradindira, turajya inama ko abantu bakora ibyo bagomba gukora, bagakorana imbaraga n’ibakwe bakirinda amakosa no gufata ibitabagenewe.’’

Uyu muyobozi yaburiye abandi bayobozi bakunze kwaka abaturage ibitari mu mategeko kugira ngo babahe serivise abibutsa ko inzego nyinshi z’ubuyobozi zitazabirebera kuko ngo buri wese ahabwa ibimufasha gutanga serivise nziza ku muturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa