Umugabo ukekwaho kwica umukobwa w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, amuciye ijosi n’ikiganza yatawe muri yombi
Uyu mwana w’umukobwa yishwe mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026 rishyira ku wa Kane tariki 11 n’abantu batari bamenyekana.
Abatuye mu Mudugudu wa Kamvumba mu Kagari Kinunga, aho nyakwigendera avuka, bavuze ko uwo mwana w’umukobwa yiciwe mu nzu yararanagamo n’abana babiri bavukana mu gihe ababyeyi babo bo bararaga mu nzu nini byegeranye ndetse bagashimangira ko yishwe aciwe umutwe n’ikiganza n’amabere.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace babwiye ikinyamakuru UKWELITIMES, ko bafite amakuru y’uko uwishe uwo mwana w’umukobwa yafashwe akaraswa agapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyigena Alex nawe yemeje aya makuru, ko ukekwaho kwica uyu mwana w’umukobwa yatawe muri yombi ariko ibyo kumurasa atabizi.
Yagize ati “ Icyo nzi n’uko yafashwe ariko ibyo kuvuga ko yarashwe simbizi mwabibaza inzego zibishinzwe.”
Ibitekerezo
Uwo mwicanyi agomba gufatwa agahanishwa burundu cy urupfu.
IBYO KUMURASA NTIBIHAGIJE PE! KERETSE NAWE ATEMWE NAWE AGACAGAGURWA.