
Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma ziri mu iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15, wari wagiye kwahira ubwatsi bw’inka, abantu bataramenyekana bakamusambanya mbere yo kumwica.
mugoroba iwabo babona aratinze, ariko kuko bari bazi ahantu ajya kwahira epfo mu kabande bajyayo kureba. Basanze aryamye hejuru y’umufuka yajyanye kwahiriramo, yapfuye kandi banabanje kumusambanya.”
Singirankabo yakomeje avuga ko iwabo w’uyu mwana bahise babimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zirahagera, hafatwa ibimenyetso ndetse hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bakoze ubwo bugizi bwa nabi.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwirinda kohereza abana b’abakobwa ahantu batizeye umutekano wabo neza, yizeza uyu muryango ko ababikoze bazafatwa bakaryozwa iki cyaha.
Ati “Turizeza uyu muryango ko inzego z’umutekano ziri bukore uko zishoboye ku buryo abakoze iki cyaha bamenyekana bakabiryozwa.”
Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi nk’ubu. Abantu nibareke ibyaha, tubane neza, ugize ikibazo yitabaze ubuyobozi turahari kandi twiteguye kubafasha.’’
Uyu mwana w’umukobwa wishwe yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Kuri ubu umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *