Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangiye iperereza rikomeye ryo gushakisha uwishe umukobwa w’imyaka 17 wishwe mu buryo bw’agashinyaguro mu ijoro ryo ku wa 11 Kamena 2026.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamvumba, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera, aho uyu mwana yasanzwe mu nzu yararagamo yishwe nabi bikabije, bamuteye icyuma ku ijosi, bamukata amabere, intoki n’ibindi bice by’umubiri.
Amakuru dukesha IGIHE nuko bamwe mu baturage bo muri ako gace avuga ko umurambo w’uyu mukobwa wabonetse mu masaha y’ijoro, nyuma y’uko umwe mu baturage asohotse kureba amatungo ye akabona inzu ifunguye mu buryo budasanzwe. Yinjiye asanga uyu mwana yamaze kwicwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bwemeje aya makuru, buvuga ko iki ari icyaha gikomeye cyakozwe mu buryo bw’ubunyamaswa, kandi ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo uwabigizemo uruhare afatwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Niyigena Alexis, yavuze ko bakimenya aya makuru bahise bihutira gutabara no kumenyesha inzego zibishinzwe, umurambo w’uyu mukobwa ujyanwa gukorerwa isuzuma ryimbitse.
Yashimangiye ko nubwo habaye iki cyaha gikomeye, umutekano w’aka gace usanzwe wifashe neza, kandi ko abafashwe bakora ibyaha nk’ibi bahanwa hakurikijwe amategeko.
Abaturage basabye ko uwaba yarakoze iki cyaha naramuka afashwe azaburanishirizwa mu ruhame, kugira ngo bitange isomo ku bandi bashobora gutekereza gukora ibyaha nk’ibi.
Ubuyobozi bwijeje abaturage ko iperereza riri gukorwa ku buryo bwihuse, kandi ko ukekwaho iki cyaha azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Ibitekerezo
Manawe???? mbegaubugome uyumuntunta fatwa azabiryozwepe nkomejeumuryangowuyumwana NIGIHUGU ndababayecyaneppe
UYU MUKOBWA YIBANAGA? IMANA IMWAKIRE MUBAYO!