Ngoma yahize utundi turere, Ruhango iza inyuma mu bipimo by’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
Yanditswe: Sunday 09, Nov 2025
Mu bushakashatsi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yamuritse ku gipimo cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025, yerekanye uburyo uturere dukurikirana mu bipimo by’urwo rwego, Akarere ka Ngoma kaba aka mbere mu gihe Indongozi za Ruhango zaje ku mwanya wa nyuma.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byatangajwe ku wa 9 Ugushyingo 2025.
Muri rusange ibipimo bihagaze neza kuko ishusho rusange igaragaza ko muri uyu mwaka ubudaheranwa buri ku mpuzandengo ya 90.8% mu Rwanda.
Mu turere 30 tw’u Rwanda, utugera kuri 16 dufite ijanisha ry’igipimo cy’ubudaheranwa kiri hejuru ya 90%.
Akarere ka Ngoma ni ko kaza ku isonga mu kugira igipimo cy’ubudaheranwa kiri hejuru kuko gafite 93.9%, hakagakurikiraho aka Muhanga gafite 93.6%, Rwamagana ifite 93.4%, Kayonza ifite 92.9%, na ho ku mwanya wa gatanu hari Akarere ka Huye gafite 92.7%.
Ku mwanya wa gatandatu haza Akarere ka Bugesera gafite 92.5%, Kamonyi ifite 92.4%, Gakenke ifite 92.3%, Rubavu ifite 92.1%, Kicukiro ifite 91.9% naho Gasabo ifite 91.8%.
Akarere ka Musanze gafite 91.7%, hagakurikiraho Ngororero 91.4%, Nyanza ifite 91.1%, Nyaruguru ifite 90.9%, na ho Nyagatare na Kirehe binganya 90.8%.
Igipimo cy’ubudaheranwa muri Karongi na Rutsiro kiri ku ijanisha rya 90.7%.
Uturere dukurikiyeho turi munsi y’ijanisha rya 90%, uhereye kuri Gatsibo ifite 89.7%, Rusizi ifite 89.6%, Nyarugenge ifite 89.5%, Gisagara ifite 89.4% hamwe na Gicumbi na Nyamagabe binganya 89.2%.
Uturere tuza inyuma mu gipimo cy’ubudaheranwa mu 2025 ni Burera ifite 89.1%, Rulindo ifite 88.8%, Nyabihu ifite 87.9%, Nyamasheke ifite 87%, hagaheruka Ruhango ifite 86.4%.
Mu gihe ubudaheranwa buri kuri 90.8%, igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyo kigeze ku kigero cya 95,3% mu 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *