skol
Kigali

Ngororero: Ba banyeshuri bari bakatiwe gufungwa imyaka 5 barekuwe

Amakuru   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 March 2022

Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe gufungwa imyaka itanu n’Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba, barekuwe nyuma yo kujuririra igihano bari bahawe kikagabanuka, bagahita barekurwa kuko bari bakirengeje.


Mu bujurire urukiko rwanzuye ko abo banyeshuri bahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi ane n’atanu ku byaha baregagwa byo kwangiza ikintu cy’undi ku bushake, bahita barekurwa kuko bari bamaze amezi arenga atandatu bafunze.

Ababyeyi b’abo bana bari bahangayikishijwe n’imibereho yabo muri gereza na nyuma yo kumara imyaka itanu bafunze, batangaje ko bishimiye imyanzuro y’urukiko bajuririyemo, kuko bahamyaga ko urukiko rw’ibanze rwari rwabakatiye rwihanukiriye.

Umwe muri abo babyeyi avuga ko umwana we yari afite amanota yo kujya kwiga Kaminuza, ariko byari bimubabaje ukuntu azamara imyaka itanu muri gereza, aho kuyimara arangije kaminuza.

Uwo mubyeyi anavuga ko abo bana biburaniye nta bunganizi mu mategeko bafite, kuko bakekaga ko amakosa bakoze atavamo ibyaha biremereye, dore ko bari baranamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’Ikigo cya ESECOM Rucano bigagaho, bakishyura ibyo abana babo bari bangije.

Agira ati “Ubuyobozi bw’ishuri bwadutumyeho tugirana ibiganiro twishyura ibyangijwe n’abo bana birimo gusana aho bari basenye amatafari, no gusubizamo ikirahure cyari cyamenetse aho bararaga. Ntabwo rero twumvaga ukuntu urukiko ruvuga ko ari ibyaha bakoze kandi ibyangijwe twarabisannye”.

Anavuga ko ubuyobozi bw’ishuri nta kirego bwigeze butanga mu rukiko, ariko bakaza gutungurwa no gusanga ikirego gishigiye ku ishuri, nyamara muri dosiye harimo inyandiko mvugo y’ishuri yavugaga ko ntacyo ribakurikiranyeho.

Abo banyeshuri baregwaga ibyaha byo kwangiza ikintu cy’undi ku bushake, ari nayo mpamvu bari bahawe igihano kiri hejuru cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshanu buri umwe, byose bikaba byakuweho bagahanishwa gufungwa amezi hagati y’ane n’atanu.

Mu mwaka ushize ubwo basozaga ibizamini by’amashuri yisumbuye, nibwo abo banyeshuri batwitse isaso y’igitanda bararaho, ndetse banasenya amatafari ku rukuta rw’urugo aho buririye batorotse ikigo bakajya kunywa inzoga, bagaruka bagatwika bavuga ko bishimira ko barangije ibizamini, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze badakora ibizamini bya Leta.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Se wa Dr Edouard Ngirente yitabye Imana

Ngirumpatse Athanase se wa Minisiteri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabye...
9 May 2022 0

Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gusezera...

kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022,Minisitiri w’Intebe Dr Edouard...
30 April 2022 0

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Botswana y’ubufatanye

ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 abahagarariye u Rwanda n’igihugu cya...
29 April 2022 0

Madamu Jeanettse Kagame yasangiye n’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda abaha...

Madamu Jeanette Kagame yageneye impanuro abakobwa bitabiriye irushanwa rya...
29 April 2022 0

Perezida Kagame yakiriye intumwa z’Abayobozi baturutse muri Leta Zunze...

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022,...
29 April 2022 0

Perezida Kagame aratanga ikiganiro mu nama iteganyijwe kuri uyu munsi...

Kuri uyu mugoroba tariki ya 20 Mata 2022, Perezida wa Repubulika, Paul...
20 April 2022 0