Ngororero: Hagiye kuvugururwa umuhanda warengerwaga n’amazi na Nyabarongo
Yanditswe: Saturday 14, Mar 2026
Umuhanda Muhanga- Ngororero ku gice cyo ku Cyome mu Murenge wa Gatumba, ukunda kurengerwa n’amazi iyo imvura igwa ari nyinshi bikabangamira ingendo n’imirima y’abaturage igatwarwa, biteganyijwe ko uri hafi kuvugururwa.
Muri icyo gihe, imodoka zaturukaga cyangwa zerekeza mu bice by’Amajyepfo n’Iburengerazuba zasabwaga guhagarara, abaturage bagahitamo kurira umusozi bakagera ku Cyome ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Ngororero, aho babonaga imodoka bakomeza ingendo zabo.
Nyirantezimana Janvier, umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gatumba kandi ufite imirima hafi y’uwo muhanda, yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini kibaho, cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Ati: “Uyu muhanda si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri wuzura amazi ya Nyabarongo. Bikunze kubaho cyane mu mvura, amazi akuzura agasandarira mu muhanda ku buryo nta modoka ishobora kuhanyura. Hari n’igihe imyaka yacu yangirika kubera ayo mazi.”
Yakomeje avuga ko nk’abaturage bifuza ko hashakwa igisubizo kirambye, harimo no gutekereza kuwimura ukaba wanyuzwa mu misozi kugira ngo urindwe kwibasirwa n’amazi ya Nyabarongo.
Ruyitana Aroon na we yavuze ko ikibazo cy’uyu muhanda gikomeje kubagiraho ingaruka, kuko amazi ya Nyabarongo akunze gusandarira mu muhanda no mu mirima yabo mu gihe cy’imvura.
Ati: “Iyo imvura iguye ari nyinshi, amazi yuzura mu muhanda ndetse agasandarira no mu mirima yacu. Hari n’igihe abantu bava mu modoka bakurira umusozi bakajya gufata izindi modoka ku rundi ruhande.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwihoreye Patrick, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi hari gahunda yo kugikemura vuba.
Yagize ati “Ikibazo cy’uriya muhanda turakizi kandi kimaze igihe. Bitewe n’uko uri ku butumburuke buri hasi bituma wibasirwa na Nyabarongo cyane mu bihe by’imvura. Twawushyize mu ngengo y’imari kugira ngo uzubakwe wongerwe uburebure (uzamurwe hejuru) kugira ngo utazongera kwibasirwa n’amazi.”
Yakomeje avuga ko inyigo y’ikorwa ry’uwo muhanda yamaze gukorwa ndetse n’isoko rikaba ryaratanzwe, ku buryo mu minsi iri imbere biteganyijwe ko imirimo yo kuwuvugurura izatangira.
Uwo muhanda usanzwe ari ingenzi mu guhuza Uturere twa Muhanga, Ngororero na Nyabihu, ariko iyo wangiritse bitewe n’imvura nyinshi, abagenzi basabwa gukoresha indi mihanda miremire irimo uwa Muhanga–Kigali–Musanze–Mukamira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko kuvugurura icyo gice cy’umuhanda bizafasha gukemura iki kibazo cyari kimaze igihe, bityo ingendo n’ubuhahirane hagati y’Uturere bigahabwa umurongo mushya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *