skol

Ngororero: Ikamyo yagonganye na Coaster, bane barakomereka

Yanditswe: Sunday 22, Jun 2025

featured-image

Ikamyo yagonganye na ‘Coaster’ itwara abantu mu buryo bwa rusange mu Karere ka Ngororero, bane barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, mu masaha ya nyuma ya Saa Sita, mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Gaseke.

Iyi mpanuka abayibonye bavuga ko ikamyo ifite Purake RAI 294 F, yavaga i Nyange yerekeza i Muhanga yagenderaga mu mukono utari uwayo inafite umuvuduko ukabije niko kugonga Coaster ifite Purake RAB 697 U ya sosiyete itwara abantu mu buryo bwa rusange ya Capital Express, yavaga i Kigali yerekeza i Karongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yemereye yavuze ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu bane bahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange B.

Ati “Impanuka yakomerekeyemo abaturage bane, bahita bajyanwa kwa muganga kandi bavuwe barataha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa