Ni abanyabwenge kandi barakundana - Perezida Trump k’uko yabonye Kagame na Tshisekedi
Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ikiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame ndetse na Felix Tshisekedi cyamweretse ko aba bakuru b’ibihugu bombi ari abanyabwenge kandi bakundana.
Yabigarutseho mu ijambo yavuze mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yitezweho kurangiza ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 30 mu karere.
Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, wabaye kuri uyu wa Kane. Witabiriwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, uyoborwa na Perezida Trump.
Witabiriwe kandi n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika barimo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, William Ruto wa Kenya, uwa Angola, João Lourenço ndetse na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo.
Uyu muhango wabereye muri US Institute of Peace, yari yahinduriwe izina yitwa Donald J Trump Institute of Peace.
Perezida Trump yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari umunsi udasanzwe, kuko bivuze kurangiza intambara imaze imyaka myinshi.
Ati: “Ni umunsi udasanzwe kuri Afurika, ni umunsi udasanzwe ku Isi no kuri ibi bihugu bibiri, bafite byinshi byo kwishimira […] Twaje muri US Institute of Peace ku bw’aya masezerano y’amateka azatuma intambara imaze igihe kinini kurenza izindi aho ariho hose ku Isi, aho abarenga miliyoni 10 bishwe, ihagarara. Uyu munsi twiyemeje guhagarika ibinyacumi by’imyaka y’ubugizi bwa nabi no kumena amaraso, no gutangira umwaka mushya w’ituze n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje ashimira Perezida Kagame na Tshisekedi ku bw’ubushake bwabo mu kugira ngo aya masezerano agerweho.
Ati: “Ndashaka gushimira aba bayobozi babiri b’abanyamurava, mu by’ukuri ni abanyamurava, ni abantu badasanzwe, Perezida Tshisekedi wa RDC na Perezida Kagame w’u Rwanda, ni abantu beza.”
Mbere y’umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi babanje kuganira na Trump muri White House.
Trump yavuze ko kandi Tshisekedi na Kagame babanje kuganira inyuma y’amarido, mu biro bye bizwi nka ‘Oval Office’.
Uyu mukuru w’igihugu yakomeje agaragaza ko ubutegetsi bwe bubashije gukora ibyo Abandi bananiwe.
Ati: “Uyu munsi turi gutsinda aho abandi benshi batsinzwe, iyi ibaye intambara ya munani turangije mu gihe kitageze ku mwaka[…] turi kuvuga Imyaka 30 y’intambara n’imfu zirenga miliyoni 10.”
Yavuze ko bimwe mu by’ingenzi aya masezerano azafasha harimo guhagarika imirwano, kwambura intwaro abarwanyi batari aba Leta, gucyura impunzi, gutanga ubutabera no kuryoza abagize uruhare mu bikorwa byibasiye inyoko muntu.
Yashimangiye ko ikiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame ndetse na Felix Tshisekedi cyamweretse ko aba bakuru b’ibihugu byombi ari abanyabwenge kandi bakundana.
Ati: “U Rwanda na RDC byemeye kurushaho gufatanya mu by’ubukungu, aho kurwana. Aba bagabo babiri ni abanyabwenge bazabikora, ntekereza kandi ko bakundana, namaranye umwanya nabo. Abantu bamwe bashobora gutungurwa ariko ntekereza (ko bakundana), bamaze umwanya munini bicana, ariko ntekereza ko ubu bagomba kumara umwanya munini bahoberana, bafatana mu biganza ndetse babyaza umusaruro amahirwe Amerika ifite mu by’ubukungu.”
Perezida Trump yashimye ubushake bwa mugenzi we w’u Rwanda n’uwa RDC
Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye i Washington D.C



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *