Ni agahomamunwa - Senateri Evode Uwizeyimana ku kiganiro cya Agathe Kanziga
Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026
Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko ikiganiro giheruka gutambutswa ku muyoboro wa YouTube cy’umugore wa Habyarimana Juvénal wahoze ari Perezida, ari agahomamunwa kubera ibinyoma bicyuzuyemo.
Yabigarutseho ku wa 4 Gashyantare 2026, ubwo Abasenateri bagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Tariki ya 31 Mutarama 2026 ni bwo ku rubuga rwa YouTube hasohotse ikiganiro Agathe Kanziga uba mu Bufaransa yagiranye n’uwitwa Willy Kabera mu mwaka ushize. Humvikanamo ubuzima bwe kuva mu bwana, urushako rwe n’ibikorwa byaranze umugabo we.
Habyarimana yatangiye kuyobora u Rwanda tariki ya 1 Kanama 1973 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda. Kanziga yasobanuye ko bafashe neza Kayibanda kuko ngo umugabo we yamwohererezaga Dr. Akingeneye Emmanuel na Col Elie Sagatwa kugira ngo bamwiteho.
Evode Uwizeyimana yavuze ko icyo kiganiro cya Kanziga ari agahomamunwa kubera ibintu birimo. Ati “Ni ikiganiro cy’agahomamunwa, harimo n’ibintu birimo ubwenge hafi ya ntabwo, aho avuga ngo yari yicaye mu ndege ngo abapilote baza kumubwira ko hari missile zaje muri CND ariko baza kumubwira ngo ajye ataha Saa Kumi n’Imwe ukagira ngo saa Cyenda missile ntizikora. Na byo ni ibintu bisekeje.”
Ikindi yagarutseho muri icyo kiganiro ni uko, yerekanye ko Habyarimana atagize uruhare mu rupfu rw’imfungwa za politiki z’i Gitarama, ahubwo ko byamubabaje cyane nyuma yo kubimenyeshwa na Col Théoneste Lizinde, anakira imiryango yazo mu rwego rwo kuzihumuriza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko ubwicanyi bwakorewe abanyapolitiki muri Repubulika ya Kabiri bwakozwe hashingiye ku ibwiriza ryatanzwe na Habyarimana ubwe, kandi ko yirukanye imiryango y’abishwe, isubira aho ikomoka.
Senateri Uwizeyimana we ati “Ubundi akavuga ngo Lizinde yaje kureba umugabo we [Habyarimana] ngo abona Habyarimana azunguje umutwe, ngo Lizinde amaze kugenda ngo amubwira ko amubwiye ngo ba banyepolitiki bose bo muri 1973 yabishe. Murumva ibintu nk’ibyo? Njyewe biranangora kumva ko umuyobozi w’urwego rw’iperereza iyo agiye gutanga raporo asanga Perezida iwe mu rugo. Sinzi niba ari iyo mikorere yari iriho kera.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko ikiganiro nk’icyo Kanziga yatanze yatagatifuzaga ubutegetsi bw’umugabo we.
Yakomeje ashimangira ko amateka y’u Rwanda ari amwe kandi ibyayaranze ari bimwe, bidakwiye kubona hari abayagoreka nkana.
Ati “Abanyarwanda bemera ko amateka ari amwe. Ntabwo hashobora kubaho amateka abiri cyangwa atatu, ibyaranze amateka ni bimwe. Igikenewe ni uko bimenyekana bikamenywa, kandi bigafatwa gutyo nk’ibyaranze ayo mateka. Ikibyica ni amasesengura abantu babiha.”
Yakomeje agaragaza ko kwiga amateka bifasha kubumbatira ubumwe kuko bufite igihe bwashenywe.
Ati “Ayo mateka rero atamenyekanye kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda byagorana kuko n’abato bashobora no kuyasubira da. Batamenye ko yabaye mabi ku gihe runaka, ngo bashobore kwirinda ibyabushenye, bashobora kubigwamo batabizi.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *