skol

Ni RDC yagakwiye gufatirwa ibihano aho kuba u Rwanda - Destexhe, Senateri mu Bubiligi

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2026

featured-image

Alain Destexhe wabaye Umusenateri w’u Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011, yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye igisirikare cyu Rwanda na bamwe mu Bayobozi Bakuru b’Ingabo ibihano, avuga ko ahubwo byari bikwiye gufatirwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Uyu mugabo wabaye n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF w’abaganga batagira umupaka, akaba n’umwe mu basobanukiwe amateka yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kuko yagakoreyemo, yavuze ko RDC ari yo nyirabayazana wo gushoza intambara binyuze mu gutoteza Abatutsi b’Abanye-Congo.

Alain Destexhe mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: "Ni RDC yagakwiye gufatirwa ibihano aho kuba u Rwanda. RDC ni yo yakongeje uyu mwuka w’intambara binyuze mu gutoteza Abatutsi b’Abanye-Congo."

Yakomeje avuga ko n’ubwo hashyizwe umukono ku masezerano atandukanye, harimo n’Icyemezo cya 2773 cy’Akanama k’Umutekano ka Loni, RDC yanze gucana burundu ukubiri no gukorana n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: "Bikomeje kuba ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano mu karere. Ikindi kandi (RDC) ikomeza gushyigikira kandi igatera inkunga imitwe yitwaje intwaro y’abahezanguni ya Wazalendo ikwirakwiza iterabwoba."

Yavuze kandi ko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo iniyambaza abacancuro b’abanyamahanga mu bikorwa byo kwica abaturage bayo bwite, aho yagaragaje uburyo ibisasu bigabwa ku basivili mu bice bya Minembwe bimaze amezi menshi bikorwa nta nkomyi.

Yagize ati: "Uko bigaragara intego ni ukugaba ibitero ku Rwanda."

Alain Destexhe yagarutse no kuri Perezida Felix Tshisekedi uvugwaho kumungwa na ruswa nyinshi ndetse n’uburyo Igihugu ayoboye (RDC) cyaje ku mwanya wa 163 mu bihugu 182 ku rutonde ngarukamwaka rugaragaza uko ibihugu bihagaze ku bijyanye na ruswa (CPI).

Akomeza agira ati: "Akomeje [Tshisekedi] gutuma abaturage be baguma mu bukene bukabije nyamara Igihugu gifite umutungo kamere mwinshi."

Yavuze kandi ko intego ya Tshisekedi ari ugutsimbarara ku gitekerezo cye cyo kumva ko azatsinda M23 mu buryo bwa gisirikare, nyamara ingabo ze bigaragara ko zidafite ubwo bushobozi buhagije bw’urugamba.

Ati: "Ubu noneho yifashisha indege zidafite abapilote ziyoborwa n’abacancuro mu kugaba ibitero bidatoranya ku basivili."

Alain Destexhe, avuze ibi nyuma y’uko tariki 02 Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze itangazo ry’ibihano yafatiye RDF aho rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera. Ni ibihano u Rwanda rwavuze ko bibogamye, bidashingiye ku kuri.

Leta y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko idafasha M23, ndetse yamagana n’ibihugu byinshi byarimo u Bubiligi byakomeje kuyisabira ibihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa