skol

Ni ukwiyahura: RBC yakebuye abinangira bakanywa inzoga z’inkorano nkana

Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyaburiye abantu bakomeza kwirengagiza nkana ingaruka zo kunywa inzoga z’inkorano, kibibutsa ko kuzinywa ntaho bitaniye no kunywa uburozi bushobora gutera urupfu.

Ni ibikubiye mu itangazo bashyize hanze riburira Abanyarwanda banywa inzoga zinkorano zitujuje ubuzirangenge.

Bagize bati ” RBC iributsa abaturarwanda bose ko kunywa inzoga z’inkorano zidafite ubuziranenge zikorwa mu buryo butemewe kandi zitakorewe ubugenzuzi. Ni bibi cyane ku buzima bwabo, kandi zishobora kwangiza umubiri n’ubwonko.

Izi nzoga ntaho zitaniye no kunywa uburozi buteza urupfu”.

RBC kandi yongeye kwibutsa abaturarwanda akaga gakomeye abanywa izi nzoga bahura nako ndetse n’ibimenyetso by’umuntu wazinyoye zamereye nabi.

Bimwe muri byo ni: Kubabara umutwe cyane no kubura icyerekezo, kuzungera no kutagenda neza, kutavuga neza umuntu akagobwa, kuruka no kuribwa mu nda bikabije, gusinzira bikabije (bishobora no kuba ako kanya umuntu akinywa izi nzoga) cyangwa guta ubwenge.

Hari kandi kubira ibyuya byinshi, guhumeka nabi cyangwa kugabanuka k’umuvuduko w’umwuka ndetse iyo bikomeye bishobora kugera ku guhuma ndetse bikaba byaganisha ku rupfu.

RBC kandi yasabye abantu bose kwitandukanya burundu n’inzoga z’inkorano zidafite ubuziranenge, bakanywa gusa inzoga zemewe n’amategeko zigurirwa cyangwa zigurishirizwa ahantu hizewe.

Iki kigo cyasabye kandi buri buntu gutanga amakuru ku bajyanama b’ubuzima cyangwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze mu gihe baba bamenye aho abakora cyangwa abacuruza inzoga z’inkorano baba.

Mu turere dutandukanye tw’Igihugu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandakanye bamena inzoga ziba zakozwe mu buryo bwa magendu ndetse hari aho zihitana abantu bitewe n’uko baba banyoye ingano nyinshi ya zo.

Ku wa 4 Gshyantare 2026 mu Karere ka Ruhango abantu batatu barimo abagabo babiri n’umugore umwe, bitabye Imana, hakekwa ko baba bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge basangiraga ari bane.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan aho yavuze ko mu bapfuye harimo n’abakoraga izo nzoga zitujuje ubuziranenga, ari na yo mpamvu hatabonetse uryozwa kuzikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa