Niba ibihano byakemura ibibazo bya RDC twabyakira ejo - Nduhungirehe
Yanditswe: Saturday 31, Jan 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko iyaba ibihano u Rwanda rusabirwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwayo, rwakwemera kubyakira nta kuzuyaza kugira ngo amahoro ahinde mu Karere.
Yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, ubwo yaganiraga na Televiziyo y’Igihugu mu kiganiro cyihariye cyagarukaga ku nshingano z’abahuza b’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Karere.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko kuva kera, Guverinoma ya RDC ishyira imbere kuzenguruka amahanga isabira u Rwanda ibihano yirengagije ko atari byo bikemura ikibazo cy’umutekano muke.
Ati “Kuva kera ntabwo Guverinoma ya RDC yigeze ihagarika gusabira ibihano u Rwanda. Aho kugira ngo ijye i Burayi, muri Amerika gusabira ibihano igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, igomba kwicara igashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.”
“Ubu tuvugana indege z’intambara, twa tugede twa drones turacyarasa mu baturage hariya muri RDC mu bice by’Abanye-Congo cyane cyane b’Abatutsi. Ibyo ni ibintu biba buri munsi kandi bimaze amezi menshi biba kandi Guverinoma yarashyize umukono ku gahenge.”
Yakomeje agaragaza ko Guverinoma ya RDC, ikora nk’itarebwa n’amasezerano iba yashyizeho umukono, ibintu bidashobora gutanga igisubizo.
Ati “Yo ikora nk’aho itarebwa n’amasezerano ishyiraho umukono. Niba hari umuntu ukwiriye ibihano yari akwiye kuba uwo utubahiriza ibyo yasinye, agatera bombe mu baturage, agakwirakwiza imvugo z’urwango. Twebwe rero icyo tubwira Guverinoma ya RDC, aho kugira ngo bajye kwicara bahora bajya gusabira u Rwanda ibihano, bagomba kwicara, bagashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.”
Yahise yerekana ko niba ibihano u Rwanda ruhora rusabirwa byazana amahoro mu Karere, rwabyakira nta kabuza.
Ati “Niba ibihano byakemura ibibazo bimaze imyaka myinshi muri Congo twe twabisinya ejo mu gitondo, ariko ikibazo ni uko tuzi ko bidashobora gukemura ikibazo. Guverinoma ya RDC igomba gushaka umuti w’ibibazo biri muri icyo gihugu kugira ngo amahoro ahinde mu Karere.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yasobanuye ko kuvuga ko u Rwanda na AFC/M23 bifitanye imikoranire ari uko bihuje inyungu z’umutekano ku kibazo cy’umutwe wa FDLR kandi kuri ubu ukaba ugenzura imipaka yose ihuza RDC n’u Rwanda.
Ati “Ni ibintu byumvikana ariko bitavuze ko u Rwanda ari AFC/M23 kuko ni umutwe w’Abanye-Congo ufite ibibazo byabo. Twebwe dufite n’ikindi dushaka gukumira kandi cyagaragaye mu mateka.”
Yerekanye ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba hashize imyaka hafi 32 hari ibitero bitarangira byagiye bigabwa ku Rwanda n’iyi mitwe yahoze irutera ikica abaturage b’u Rwanda, ikanabica ishingiye ku bwoko.
Ati “Ni na yo mpamvu twavuze ko tugomba gushyiraho ingamba z’ubwirinzi. Icyo ni ikintu twebwe nk’igihugu tugomba kugenzura, gukumira kuko ni umutekano w’igihugu n’abanyagihugu. Uwo mutekano turengera, ugerageza guhungabanywa n’uwo mutwe wa FDLR uri muri RDC.”
Yakomeje agaragaza ko icyo Abanyarwanda bagomba kumva ari uko u Rwanda rufite ingamba z’ubwirinzi zirengera Abanyarwanda ariko hakaba hari n’inyungu ruhuje na AFC/M23 kubera ko hari FDLR yica Abanye-Congo ariko ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati “Tukaba duhuza ibikorwa mu by’umutekano.”
Bite by’ubuhuza bw’Abanyafurika?
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé usanzwe ari n’umuhuza washyizwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cya RDC.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye, bombi bahuye n’abagize Akanama k’inzobere kashyizweho na AU barimo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia, Festus Mogae wayoboye Botswana na Catherine Samba-Panza wabaye Perezida wa Centrafrique.
Abo ni abahuza bashyizweho na AU muri uku kwezi bakaba bageze mu Rwanda bavuye muri RDC. bafite kandi gusura ibihugu bya Uganda n’u Burundi.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye ubuhuza bwa AU mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Yakomeje agira ati “Tubuha agaciro gakomeye kuko muribuka ko iyi ntambara, amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, yarebwaga n’ubuhuza bwa Afurika. Muribuka ibiganiro bya Nairobi byahuzaga Abanye-Congo ubwabo ni ibiganiro byari byarashyizweho na EAC, na Perezida Uhuru Kenyatta akaba ari we wabiyoboraga ariko muribuka uko byarangiye. Byarangiye ari uko Perezida Tshisekedi wa RDC yirukanye M23 mu biganiro bya politiki byaberaga i Nairobi ndetse anirukana umutwe w’ingabo z’uyu muryango wari ugamije kubungabunga umutekano kandi wari waratanze n’umusaruro.”
Ubwo Ingabo za EAC zari muri RDC, M23 yari yemeye gutanga 80% by’uduce yari yarigaruriye ndetse n’agahenge karubahirizwa kuko wari hagati y’ingabo za Leta z’iza M23.
Minisitiri Nduhungirehe yongeye kugaragaza ko ibiganiro bya Luanda byari bigamije kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na RDC, ariko mu Ukuboza 2024, Guverinoma ya RDC yanga ko mu masezerano hashyirwamo ingingo irebana no gusenya umutwe wa FDRL nk’uko yari yabyemeye mu biganiro bituma ibiganiro birangirira aho.
Nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma na bwo ibihugu bigize umuryango wa SADC na EAC byongeye guhura ariko Tshisekedi ashaka kujyana ibiganiro mu mahanga ari bwo hatangiraga ibiganiro byo muri Qatar bihuza RDC na AFC/M23 n’ibyo muri Amerika byayihuje n’u Rwanda.
Ati “Twifuje ko ubu buhuza bwa Afurika bwakongera ingufu muri ibi biganiro, kugira ngo noneho turebe uko twashyira mu bikorwa amasezerano yamaze gushyirwaho umukono, kuko aya Washington yo yamaze gushyirwaho umukono. Igisigaye ni ukureba uko twayashyira mu bikorwa.”
Yasobanuye ko ubuhuza bwa AU n’ubwa Qatar na Amerika byose byuzuzanya mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’Akarere muri rusange.
Yerekanye kandi ko abahuza ba AU batazatangiza ibindi biganiro bishya ahubwo bagiye gufasha abahuza bari bariho, ni ukuvuga Amerika na Qatar mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mpera z’umwaka ushize no kuganira kuri ayo masezerano y’andi ya Qatar mu gushaka amahoro arambye.
Yibukije ko kuva amasezerano ya Washngton yashyirwaho umukono, nta kindi kintu kirakorwa bityo ko hakenewe kongerwamo ingufu ndetse n’ibiganiro bya Doha na byo batarasubira mu biganiro.
Perezida Paul Kagame yakiriye abahuza ba AU muri Village Urugwiro

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *