Ku wa 28 Mutarama 2026, Nicki Minaj yatangarije Isi urwo akunda Perezida Donald Trump, avuga ko “ashobora kuba ari we mukunzi we wa mbere.”
Uyu muraperi yabigarutseho ubwo yatumirwaga na Trump, ngo ageze ijambo ku bari bitabiriye inama yiga ku mushinga wa Trump Accounts, urebererwa na Minisiteri y’Imari muri Amerika, ugamije gufasha imiryango mu bijyanye no kwizigama.
Minaj yatangaje ko “Nshobora kuvuga ko ndi umukunzi wa mbere wa Perezida Trump. Ibi kandi ntibiteze guhinduka. Urwango cyangwa se ibibi abantu bamuvugaho, ntacyo bimpinduraho, ahubwo ni byo bimpa imbaraga zo gukomeza kurushaho kumushyigikira. Kandi ni na byo bikwiye twese kuduha imbaraga zo kumushyigikira birenze.”
Trump Accounts, ni umushinga watangijwe ndetse ushyigikiwe cyane na Trump, ukaba ukubiye mu itegeko rishya rya One Big Beautiful Bill Act. Iyo abana bavutse hagati ya 2025 na 2028 bafungurijwe iyi konti, bahabwa 1.000$. Intego nyamukuru ni ugushishikariza imiryango kuzigamira ahazaza h’abana babo.
Abasesenguzi bagaragaza ko mu gihe habayeho ukwizigamira uko bikwiye, konti zishobora kuba ziriho agera ku bihumbi 700$ mu gihe umwana wizigamiwe azaba afite imyaka 28 y’amavuko.
Uyu muraperi atangaje ibi mu gihe, mu minsi ishize Abanyamerika bamwe batangiye gusaba ko Nicki Minaj yirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agasubizwa iwabo muri Trinidad and Tobago.
Ibi byakurikiwe no gutangiza ubusabe (petition) kuri Change.org busaba ko uyu muraperi yoherezwa mu gihugu akomokamo.
Ababusinyiye bavuga ko batishimiye uko Nicki Minaj yiyeguriye politiki ya MAGA (Make America Great Again) ijambo ryakunze gukoreshwa na Perezida Donald Trump, bakamwita izina rishya rya ‘Nicki MAGAJ’.
Ku rundi ruhande Perezida Trump yahaye uyu muraperi ‘The Trump Gold Card’, Visa itangwa ku bimukira ibemerera kuba no gutura muri Amerika, nyuma yo gutanga umusanzu ukomeye mu by’ubukungu no mu iterambere ry’iki gihugu.
Nicki Minaj yavuze ko ntawe umurusha gukunda Trump


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *