Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa yakitiwe gufungwa imyaka 5 kubera amafaranga ya Gaddafi yariye
Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025
Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije Nicolas Sarkozy wayoboye igihugu, uruhare mu byaha bifitanye isano n’ibirego by’amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wayoboraga Libya ngo azamufashe mu bya politiki, rumukatira igifungo cy’imyaka itanu.
Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012.
Icyemezo cy’urukiko kigaragaza ko yahamijwe ibyaha byo kwemera inkunga zatanzwe na Libya mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
Iki cyemezo gifashwe gisobanuye ko agomba kujya muri gereza n’iyo yakijuririra. Urukiko rwamutegetse kwishyura ihazabu y’ibihumbi 100 by’Amayero.
Urukiko rwamugize umwere ku bindi byaha birimo ibya ruswa no kwiyamamaza akoresheje amafaranga yahawe mu buryo bunyuranye n’amategeko ariko ahamwa n’ibyaha byakozwe mu hagati ya 2005 na 2007, bifitanye isano n’inkunga yahawe na Libya kugira ngo azayifashe mu bya politiki.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Sarkozy yari yasezeranyije Gaddafi kuzamuvuganira mu bihugu by’Iburengerazuba bw’Isi.
Umucamanza Nathalie Gavarino yavuze ko Sarkozy yemeye ko yohereje abakozi be ba hafi kujya kuganira na Gaddafi ku buryo ashobora kumuha inkunga yo kwifashisha mu matora.
Iperereza ryatangiye mu 2013, nyuma umuhungu wa Gaddafi witwa Saif al-Islam ashinja Sarkozy ko yahawe miliyoni nyinshi ngo akoreshe mu matora.
Umunyemari witwa Ziad Takieddine, wari ikiraro hagati y’u Bufaransa n’u Burasirazuba bwo Hagati, yashinje Sarkozy ko yigeze kumushyira miliyoni 6 z’Amayero ayakuye muri Libya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *