skol
fortebet

Niger: Abantu 50 barimo Abaminisitiri n’Abadipolomate bafunguwe

Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Hakurikijwe ibyifuzo by’Inama y’Igihugu ya Niger byatumye abantu bagera kuri 50 bafungurwa barimo abahoze ari Abaminisitiri, Abadiplomate, Abanyamakuru n’abasirikare bakekwagaho uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Mamadou Tandja mu 2010 no guhungabanya umutekano mu 2023.

Sponsored Ad

Iyo nama yateranye muri Gashyantare 2025, yafatiwemo iyo myanzuro ariko uwahoze ari Perezida w’icyo guhugu Mohamed Bazoum we ntiyigeze arekurwa nubwo amahanga akomeje kotsa igitutu Niger asaba ko yarekurwa.

Mu itangazo ryaciye kuri televiziyo y’Igihugu rishyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa Leta ryavuze ko abo bantu barekuwe hakurikijwe ibyifuzo by’Inama y’Igihugu.

Mu barekuwe barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ibikomoka kuri Peteroli, Mahamane Sani Issoufou, umuhungu w’uwahoze ari Perezida Mahamadou Issoufou, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Kalla Moutari, uwahoze ari Minisitiri w’Imari Ahmat Jidoud, na Ibrahim Yacoubou wahoze ari Minisitiri w’Ingufu.

Harekuwe kandi Perezida w’Ishyaka rya PNDS Foumakoye Gado, umunyamakuru Ousmane Toudou, na Alat Mogaskia wahoze ari Ambasaderi muri Nigeria.

Batawe muri yombi nyuma yo guhirika ubutegetsi bwatumye Gen Abdourahamane Tchiani wahoze ayobora itsinda ry’abarindaga Perezida ajya ku butegetsi baza gufungirwa mu magereza atandukanye kubera umugambi wo guhungabanya umutekano w’inzego za Leta.

Perezida Abdourahamane Tchiani, kuva yahirika ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum, mu 2023 yavuze ko ari guharanira ubwiyunge bw’abenegihugu ubwabo bakabana amahoro ndetse abanyamahanga babateza umwiryane bakabavira ku butaka.

Kuva icyo gihe yahise acana umubano n’u Bufaransa; yirukana abasirikare babwo ahubwo yihuza n’u Burusiya, ahita yikura mu muryango w’Ubukungu bw’ibihugu by’u Burengerazuba bw’Afurika, (ECOWAS), yihuza n’ibihugu bituranyi nka Burkina Faso na Mali, ngo bufatanye guhashya imitwe y’inyeshyamba z’Abajihadiste.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa