Leta ya Niger yashyikirije ku mugaragaro Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) inyandiko igaragaza icyemezo cyayo cyo kuruvamo, nyuma y’amezi icyenda itangaje ko itagishaka gukomeza kuba umunyamuryango warwo.
Amakuru yatangajwe na ICC agaragaza ko uru rukiko rwakiriye iyo nyandiko ku wa 18 Kamena 2026. Hashingiwe ku mategeko arugenga, Niger izahagarika burundu kuba umunyamuryango nyuma y’umwaka umwe uhereye ku itariki iyo nyandiko yakiriweho.
Nubwo bimeze bityo, ICC yavuze ko Niger ikomeje kugira inshingano zo gukorana n’uru rukiko no kubahiriza amasezerano yarwo kugeza igihe cyo kuva muri rwo kizaba cyuzuye.
Muri Nzeri 2025, Niger yari yifatanyije na Mali na Burkina Faso mu gusohora itangazo rinenga imikorere ya ICC. Ibyo bihugu bitatu biyobowe n’inzego za gisirikare byashinje uru rukiko kuba rukoreshwa n’ibihugu bikomeye mu nyungu z’amateka ya gikoloni.
Icyo gihe byatangaje ko bishaka gushyiraho uburyo bwabyo bwo guteza imbere ubutabera n’amahoro, aho gukomeza kwishingikiriza ku nzego mpuzamahanga.
ICC yashinzwe mu 2002, ikaba ifite icyicaro i La Haye mu Buholandi. Inshingano zayo zirimo gukurikirana ibyaha bikomeye birimo jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.
Mu karere ka Sahel, ibihugu nka Niger, Mali na Burkina Faso bikomeje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na al-Qaeda na Islamic State. Muri uru rugamba, ingabo z’ibi bihugu na zo zagiye zishinjwa gukora ihohoterwa n’ibindi byaha byibasira abasivili.
Niger ibaye igihugu cya gatatu gitangaje kuva muri ICC, nyuma ya Philippines n’u Burundi, byamaze kuva muri uru rukiko mu myaka yashize.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *