skol
fortebet

Nigeria: Abantu 147 bishwe n’inkongi yatewe n’ikamyo itwaye lisansi

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inkongi y’umuriro yatewe n’impanuka y’ikamyo yari itwaye lisansi yahitanye abantu 147 ikomeretsa abarenga 50 mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria muri Leta ya Jigawa.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwatangaje ko iyo mpanuka yabereye mu nzira ikoreshwa n’abantu benshi ejo hashize aho ikamyo yaguye, bituma abantu bahurura bajya kuvoma lisansi yo gutwara no kugurisha birangira bibasiwe n’inkongi barakongoka.

Umuvugizi wa Polisi, Lawan Shiisu Adam, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ko abantu bahise bihutira kujya aho iyo modoka yaguye bigatuma bibasirwa n’inkongi.

Amavidewo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga umuriro ugurumana n’imyotsi myinshi ndetse n’imirambo yuzuye aho hantu.

Haruna Mairiga, umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe ubutabazi bwihuse muri Jigawa, yavuze ko nibura abantu 147 ari bo bapfuye ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi (NEMA), ni wo mubare cyatanze.

Umunyamakuru wa Al Jazeera, Fidelis Mbah, yagize ati: “Abaturage bo mu midugudu ikikije aho ngaho bihutiye kujya aho impanuka yabereye ngo bavome lisansi yo kugurisha cyangwa gukoresha nyuma y’iminota mike bakiri muri icyo gikorwa byahise biturika bihitana abari aho.”

Yongeyeho ko hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Inzego za polisi n’abashinzwe ubutabazi bavuze ko nibura abantu 50 bakomeretse bajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Ringim na Hadejia ngo bavurwe.

Mu kwezi gushize, abantu 48 bahitanywe n’igiturika nyuma y’ikamyo ebyiri zagonganye zitwaye lisansi mu ntara iri mu majyaruguru ya Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa