Abanyeshuri bari mu bizamini bya Leta mu ishuri ryisumbuye ryo mu ntara ya Borno, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, bagabweho igitero n’abagabo bitwaje intwaro, bamwe muri bo bashimutwa.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubwo abakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa Islamic State West Africa Province (ISWAP) bateraga ishuri riherereye mu gace ka Lassa, mu karere ka Askira-Uba.
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyahise gitabara, gikiza abanyeshuri 10 hamwe n’abarimu bamwe bari bafashwe n’abo bagizi ba nabi. Cyavuze kandi ko ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba bakiri mu maboko y’abashimusi bikomeje.
Mu mirwano yabaye hagati y’ingabo n’abarwanyi, umusirikare umwe n’umwe mu baturage bafasha inzego z’umutekano mu guhangana n’iterabwoba bahasize ubuzima.
Ingabo zanatangaje ko zakurikiranye abo barwanyi ubwo bahungaga, zikica bamwe muri bo ndetse zinambura moto zirindwi bakoreshaga muri icyo gitero.
Nyuma y’ibi byabaye, inzego z’umutekano zavuze ko zongereye ubwirinzi ku bigo by’amashuri byo muri ako gace kugira ngo hirindwe ibindi bitero nk’ibi.
Intara ya Borno imaze imyaka myinshi ihanganye n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram na ISWAP, yakunze kugaba ibitero ku baturage, cyane cyane ku bigo by’amashuri.
Iki gitero kibaye hashize igihe gito habaye ikindi gishimuta cy’abanyeshuri barenga 40 mu ishuri riherereye mu gace ka Mussa-Biri, na bwo kari mu karere ka Askira-Uba.
Borno kandi ni yo ntara yabereyemo igishimuta cyamamaye ku Isi mu mwaka wa 2014, ubwo abakobwa barenga 270 bigaga mu ishuri rya Chibok bashimutwaga n’abarwanyi ba Boko Haram.
Nubwo ubuyobozi bwa Nigeria bukomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zo gukaza umutekano no kurinda abaturage, ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru y’igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *