skol
fortebet

Nigeria: Abayobozi babiri bakomeye ba Boko Haram bishwe

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 11, Jun 2026

Nigeria: Abayobozi babiri bakomeye ba Boko Haram bishwe

Sponsored Ad

skol

Ingabo za Nigeria zatangaje ko zishe ibyihebe bibiri byari biyoboye itsinda ry’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro warimo ushimuta abanyeshuri bakoraga ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu gace ka Iluke mu Karere ka Kabba muri Leta ya Kogi.

Mu bishwe harimo Ibrahim Aliyu alias Baccujo uzwi nka Battijo wari umwe mu bayobozi bakuru b’itsinda ry’umutwe wa Boko Haram na mugenzi we Ibrahim.

Amakuru yatangajwe n’ingabo za Nigeria, avuga ko abo bayobozi bishwe barashwe ubwo bari bayoboye itsinda ry’abarwanyi babo bageragezaga gushimuta abanyeshuri bakoraga ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye muri ako gace ka Iluke.

Habayeho imirwano no kurasana hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba Boko Haram bituma abanyeshuri barenga ibihumbi 15 bakoraga ibizamini badashimutwa, nubwo ngo hari abasirikare ba Leta babikomerekeyemo bikomeye n’abanyeshuri babiri bakabiburiramo ubuzima.

Ibi bibaye mu gihe imitwe yitwaje intwaro muri Nigeria ikomeje kujujubya Leta ari na ko ishimuta abaturage n’abanyeshuri, nyuma igahabwa amafaranga yo kubarekura, itayahabwa bamwe ikabica, dore ko benshi bakomeje kuburira ubuzima muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa