skol
fortebet

Nigeria: Igisirikare cyatangiye iperereza nyuma yo kwicira abasivili 20 mu gitero cy’indege

Yanditswe: Monday 13, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria zavuze ko kuri uyu wa Mbere zatangiye iperereza nyuma y’amakuru avuga ko igitero cy’indege cya gisirikare gishobora kuba cyarahitanye abasivili bagera kuri 20 mu mpera z’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Ibi byabereye muri Leta ya Zamfara mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, aho intagondwa n’imitwe y’inyeshyamba byafashe.

Guverineri wa Zamfara, Sulaiman Bala Idris, yatangaje ko igisirikare kibeshye ku basivili bakorera mu mashyirahamwe ashinzwe umutekano y’abaturage kikabarasaho nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Idris ati: “Ikibabaje ni uko ibyo byavuyemo” guhitana ubuzima. ”

Impungenge

Mu mpera z’icyumweru gishize nyamara, Guverinoma ya Zamfara yari yavuze ko ibitero by’indege ari igitero cyagenze neza ku mitwe y’inyeshyamba. Abayobozi ntibemeje umubare w’abahitanwe nacyo, ariko abaturage babwiye abanyamakuru ko babonye byibuze imirambo 20 n’abantu 10 bakomeretse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa