NIGERIA: ISWAP yigambye igitero yagabye ku kigo cya gisirikare
Yanditswe: Thursday 15, May 2025

Umutwe wa Kisilamu wa Islamic State West Africa Province (ISWAP) wemeye ko ari wo wagabye igitero gikomeye ku kigo cya gisirikare cya Nigeria giherereye i Marte, muri Leta ya Borno.
Mu butumwa washyize kuri konti ya Telegram, uwo mutwe wavuze ko abarwanyi bawo bateye icyo kigo cya gisirikare mu masaha ya kare yo ku wa Mbere.
Nk’uko uwo mutwe ubivuga, abarwanyi bawo barwanye n’abasirikare ba Nigeria mu mirwano ikomeye yamaze isaha irenga, nyuma yaho bafata icyo kigo, bivugwa ko bishe abasirikare benshi abandi bagahunga.
Iki gitero ni cyo cya vuba mu bikomeje kugabwa n’abo barwanyi b’imitwe y’iterabwoba ku mijyi irimo Marte, Dikwa, Rann, na Gajiram, aho bivugwa ko abantu benshi bahaburiye ubuzima, ibintu byinshi bikangirika, ndetse n’intwaro zigashimutwa.
ISWAP (Islamic State West Africa Province) ni umutwe w’iterabwoba waturutse kuri Boko Haram, ukorera cyane mu burasirazuba bwa Nigeria no mu bihugu bihana imbibi nabwo nka Niger, Chad, na Cameroon.
ISWAP yashinzwe mu 2015 nyuma y’amakimbirane hagati ya Abubakar Shekau, umuyobozi wa Boko Haram, n’ubuyobozi bwa Islamic State (ISIS). ISIS yaje kwemera ishami rishya (ISWAP) nk’iryayo ku mugabane wa Afurika, ishyiraho Abu Musab al-Barnawi, umuhungu wa Mohamed Yusuf, nk’umuyobozi mushya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *